Kopa Telecom ni kimwe mu bigo biri gufasha u Rwanda gutera intambwe iruganisha ku iterambere no kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga, itanga internet yihuta kandi idacikagurika.
Nubwo iri mu bikorwa by’ikoranabuhanga, yifuza no kugira uruhare mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage, harimo no kubungabunga imibereho myiza yabo mu buryo bw’ubuzima.
Binyuze mu mukino wa Golf, Kopa Telecom iri gutera inkunga irushanwa ryiswe ‘Friends of World Vision Rwanda Annual Golf Tournament’, rizabera kuri Kigali Golf Resorts & Villas ku itariki ya 22 Kanama 2026.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe Amasoko n’Ubucuruzi muri Kopa Telecom, Rusaro Jesca, yavuze ko iri rushanwa rizabafasha kwegera abaturage.
Ati “Turi abafatanyabikorwa ba World Vision muri iri rushanwa, kugira ko aho dukorera twongere kuhasubiza ibyo baba baduhaye mu gushimagira iterambere ryaho, harimo kurwanya igwingira n’imirire mibi. Iyi ni intangiriro ariko mu minsi iri imbere tuzakora ibindi byinshi cyane.”
Rusaro yavuze ko internet itangwa n’iki kigo yibanda cyane ku bigo binini, ibiro, amashuri, amahoteli, ibigo by’imari n’indi miryango ikenera internet yihuta, ihoraho kandi yizewe.
Iki kigo kandi kibasha kugera ku bakiliya bose hirya no hino mu gihugu hose, ku kigero cya 99,8%, harimo n’ibice bya kure ndetse n’ibyegereye imipaka y’u Rwanda.
World Vision yateguye iri rushanwa yifuza gukusanya agera mu bihumbi 500$, yo gufasha abana bafite imirire mibi harimo kububakira igikoni kigezweho cyo kubatunganyiriza ibyo kurya n’ibindi, ndetse hagati ya 2026-2030 ikazatanga ubufasha ku miryango igera kuri miliyoni 2,5.








