Ni igaraje riri mu Karere ka Kicukiro mu Rugunga hafi y’amasangano y’imihanda (rond-point) y’ahazwi nko mu Kanogo rimaze ukwezi rifunguye imiryango.
Ritangirwamo serivise zo kwita ku modoka harimo kumenesha amavuta no gusimbuza ibikoresho byazo bishaje cyangwa ibyagize ikindi kibazo.
Umuyobozi Mukuru wa Car Zone akaba na nyirayo, Hakorimana Juvens, yagaragaje ko umwihariko waryo ari ko rifite amavuta agenewe buri bwoko bw’imodoka ku buryo nta yo ishobora kwangizwa no gushyiramo atayigenewe.
Yagize ati “Hari ikibazo cyakundaga kugaragara ugasanga abantu babuze amavuta y’imodoka zikorerwa muri Koreya harimo n’iza ‘hybrids’ (izikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli). Ayo yitwa Kixx twarayazanye kandi ni amavuta yizewe kuri izo modoka. Twibanda cyane ku modoka zidakunze kubonerwa amavuta nk’izo mu Budage nka Benz, Volkswagen, Audi n’izo muri Amerika nka Jeep na GMC, Ford n’izindi. Amavuta yazo akunze kubura ku isoko ugasanga barakubwira ngo ayo babonye hafi yajyamo kandi ayo yangiza moteri y’imodoka ariko twe twazanye ayabugenewe yose.”
Yongeyeho kandi ko bafite n’ibikoresho byo gusimbuza ibishaje by’izo modoka zose n’ibindi byinshi bijyanye no kuzitaho kandi bijyanye n’igihe.
Iri garaje kuri ubu ribasha gukanika neza imodoka za ‘hybrids’ ariko rirateganya no gutangira gukora imodoka zikoresha amashanyarazi gusa na zo zidakunze kubonerwa abakanishi mu buryo bworoshye.
Ni igaraje kandi rifite ibikoresho bijyanye n’igihe nk’imashini ibasha kumena amavuta y’imodoka mu gihe gito hatiriwe hafungurwa ibice byayo byose n’intoki.
Hari kandi n’imashini iterura imodoka ikayizamura ku buryo babasha kuyitaho batagowe no kujya munsi yayo mu buryo busanzwe. Umukiliya watanze komande asanga bamwiteguye ku buryo ahagera bakamuha serivise mu gihe kitarenze iminota 30.
Muri Car Zone kandi bita ku bakiliya mu buryo bwihariye nk’uko Hakorimana akomeza abivuga.
Ati “Umukiliya utugannye tumuha aho ashobora gukomereza akazi kandi tukamugenera amafunguro ya mu gitondo n’aya saa sita mu gihe ayo amasaha ageze ari hano. Ibyo kandi biherekezwa n’ibinyobwa byoroheje umukiliya yakenera mu gihe imodoka ye iri gukorwa ku buryo adashobora kurambirwa.”
Ubuyobozi bwa Car Zone buteganya ko buzanafungura amashami i Remera, i Nyabugogo na Kimironko mu gihe kiri imbere.
Abakeneye serivisi Car Zone bashobora kubamenyesha igihe bashaka kugirayo baciye kuri https://carzone.co.rw/ cyangwa bakabahamagara kuri nomero ya telefone iri kuri 0788323218.











Amafoto: Yassipi Esther