Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Ukuboza 2024, cyitabirwa n’abakora muri Kheri Group Ltd, ubuyobozi bwa Be Forward n’abakiliya babo.
Abo bakiliya bagaragaje ibyifuzo byabo n’aho babona hashyirwa imbaraga mu kunoza imikoranire.
Abakiliya batanu baguze imodoka nyinshi kurusha abandi bahawe ibihembo by’amafaranga banagabanyirizwa ku zo bazagura mu minsi iri imbere.
Ntihinyurwa Olivier wahembwe 1000$ ati “Bagiye batworohereza kugura imodoka. Wishyura mu byiciro bibiri ugatanga 50% by’igiciro cy’imodoka watumije andi ukazayishyura imodoka ikugezeho. Ikindi ni uko uko ugura imodoka nyinshi bagenda baguha agahimbazamusyi kagutera imbaraga”.
Mukundiyukuri Etienne wahembwe nk’uwaguze imodoka nyinshi zidasohora imyuka ihumanya ikirere yavuze ko igihembo yahawe kiramutera imbaraga zo gukomeza gukorana n’iyi sosiyete bikazajyana no kuyiratira abandi.
Umuyobozi Mukuru wa Kheri Group, Karitanyi Huguette yavuze ko gusabana n’abakiliya babo bigamije kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’iyo sosiyete.
Ati “Iyo umwaka urangiye twaracuruje bikagenda neza ni abakiliya baba baduteje imbere. Ni ngombwa kubashimira. Hari abo twahembye mu kubereka ko bagize uruhare rukomeye mu byo dukora ariko n’abandi bose muri rusange turabashimira cyane”.
Takashi Noda wari uhagarariye Be Forward muri iki gikorwa, yavuze ko ibitekerezo by’abakiliya ba Kheri Group mu Rwanda na bo babyakiriye nk’ikigo bakorana kandi ko bizafasha mu kunoza imikorere y’ibyo bigo byombi kugira ngo babashe gufasha abakiliya bahuriyeho.
Kheri Group Ltd yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018. Itanga serivisi zo gucuruza imodoka.
Ukeneye imodoka ayitumiza mu bihugu bitandukanye nko mu Buyapani, Koreya y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi, Kheri Group Ltd ikayimuzanira ndetse ikanamufasha kuzuza ibisabwa byose mu nzira mu mezi abiri ikaba imugezeho.