00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yatumiwe mu gitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’ cya Family of Singers

Abantu batandukanye bakomeje kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live concert" Session 2, cyateguwe na Korari Family of Singers ibarizwa mu itorero rya EPR Kiyovu.

Iki gitaramo kizaba kuwa 27 Ukwakira 2024 muri Camp Kigali, aho guhera saa munani abakunzi b’iyi korali bazafashwa bikomeye n’indirimbo zayo zikunzwe nka "Nzamusingiza", "Mwuka wera", "Ntabwo nkwiye kujya niganyira", "Itwitaho"," Ikidendezi", "Adonai" n’izindi.

Umuyobozi wa Korali Family of Singers, Mujawamariya Eugénie, yavuze ko muri iki gitaramo "Umuryango Mwiza Live Concert", Korali Family of Singers izaba yizihiza imyaka 15 imaze itangiye umurimo kandi ikaba ikomeje intego yatangiranye yo ‘Guharanira ubusugire bw’umuryango wo shingiro ry’Itorero ndetse n’Igihugu’.

Ati “Izina Family of Singers rero rikomoka kuri iyo ntego. Iyo witegereje abaririmbyi bayigize bagizwe n’ingeri zose zigize umuryango: abakuze, ibikwerere, urubyiruko n’abana bacu nta ndirimbo baba batazi. Dushishikariza kandi abashakanye gukorana uwo murimo mwiza. Family of Singers igira n’ibindi bikorwa byiza bishishikariza abagize umuryango kubana neza.”

Mu rwego rwo kugaburira abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana indyo yuzuye kandi yujuje ubuziranenge, iyi korali yatumiye umuramyi Israel Mbonyi utakigaragara cyane mu bitaramo byo mu Rwanda bitewe n’ibitaramo mpuzamahanga akomeje kwitabira.

Ibi kandi uyu muhanzi yarabyihamirije abinyujije ku mbugankoranyambaga zimwe akoresha, avuga ko azifatanya na Family of Singers muri icyo gitaramo.

Uyu muramyi uherutse gusohora indirimbo yise "Kaa Nami" kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga 1.300.000 mu minsi 11 yonyine, byitezwe ko azaririmba indirimbo zirimo "Nina Siri", "Nitaamini", "Sikiliza", "Malengo ya Mungu", "Baho", "Yaratwimanye", "Icyambu", "Hari ubuzima", n’izindi.

Iki gitaramo kizaba icya nyuma uyu muramyi azakorera mu Rwanda mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya aho azitabira igitaramo "Wakati wa Mungu" kizaba kuwa 02 Ugushyingo 2024 mu mujyi wa Dal Es Salaam.

Ku bibaza uko babona amatike y’iki gitaramo, bashobora kuyasanga kuri Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu na EPR Kamuhoza.

Hari kandi kuri EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro. Ushobora kandi kugura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze kuri: www.rgticket.com mu gihe abadiaspora bashobora kugura tike banyuze kuri: www.radahmedia.com.

Kuri ubu itike ziragurishwa ku mafaranga 5000 Frw, mu gihe abifuza ibindi bisobanuro, bahamagara kuri +250787500113 cyangwa +250783167000.

Israel Mbonyi yatumiwe mu gitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’ cya Family of Singers

Special pages
. . . . . .