Abigisha bazibanda ku kuyobora ba mukerarugendo no kubaha amakuru akenewe, gutanga serivisi muri hoteli cyangwa se aho bakirira abantu ndetse n’uburyo bwo kumenya gusaba serivisi z’ubukerarugendo muri rusange.
Umuhango wo gusinya amasezerano wabereye i Kigali ku uyu wa 11 Ukuboza 2024, aho wahuje Dr. Habimana Alphonse, Umuyobozi wa KETHA na Hassan Elobeid, Umuyobozi Mukuru wa TLIS.
Ubu bufatanye bugamije guha ubushobozi abakora n’abifuza kwinjira mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli, bakarushaho guteza imbere ubumenyi mu itumanaho no kubona icyemezo cyemewe ku rwego mpuzamahanga binyuze muri International English Language Testing System (IELTS).
Ikibazo cy’ubumenyi mu itumanaho mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli gikunze kugaragara mu bigo bitandukanye mu Rwanda.
Dr. Habimana Alphonse yavuze ko iyi gahunda ifunguye ku barimu b’ishuri KETHA mu rwego rwo kongera ubushobozi, abarangije amasomo, abanyeshuri bakirimo kwiga ndetse n’abandi bose bifuza kunoza ubushobozi bwabo mu itumanaho no kubona impamyabushobozi yemewe iri ku rundi mpuzamahanga.
Hassan Elobeid yavuze ko aya mahugurwa agiye gutangirwa ku ishuri KETHA atazasubiza inyuma umuntu wese wifuza kuyitabira, kuko agamije kugira uruhare mu mitangire ya serivisi mu Rwanda ndetse no kunoza ireme ry’uburezi muri rusange.
Yongeyeho ko ibikoresho bizakenerwa n’abarimu bafite ubunararibonye bahari kugira ngo abazakurikira iyi gahunda bazabone umusaruro bifuza ari wo bumenyi buzakomeza kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Ibi kandi biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guhindura igihugu igicumbi cy’uburezi muri Afurika, dore ko ubumenyi buzatangwa buzaba buri ku rwego mpuzamahanga.
Igihe cyo gutangira kwakira abifuza kwiga kikazatangazwa muri Mutarama 2025. Amasomo akazatangira mu ntangiriro za Gashyantare 2025.