00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 18 ya Simba Supermarket mu Rwanda: Iterambere, ubuziranenge na serivisi zinoze

Simba Supermarket iri mu cyumweru cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 18 imaze itanga serivisi zinoze ku Baturarwanda, igihe cyaranzwe no gukomeza kwagura ibikorwa byayo no gushimangira umwanya wayo nk’imwe mu maguriro manini acuruza ibicuruzwa bitandukanye akomeye mu Rwanda.

`

Ni urugendo rw’imyaka 18 rwaranzwe no kwaguka, gutanga ibicuruzwa bifite ubuziranenge, byigonderwa no korohereza abakiliya. Ibikorwa byo kwizihiza iyi myaka bizakomeza mu cyumweru cyose.

Mu myaka yashize, Simba Supermarket yakomeje kwagura ibikorwa byayo, aho ubu ifite amashami 15 hirya no hino mu gihugu, ikomeza kugeza serivisi zayo hafi y’abaturage no kujyanisha ibikorwa byayo n’ibyo Abanyarwanda bakeneye mu buzima bwa buri munsi.

Kuva ku bicuruzwa bisanzwe bikenerwa mu rugo n’ibiribwa, kugeza ku bicuruzwa byihariye bikorerwa mu Rwanda n’ibitumizwa mu mahanga, Simba Supermarket yubatse uburyo bw’imikorere butuma abakiliya babona amahitamo menshi y’ibicuruzwa ahantu hamwe.

Imyaka 18 yo gutera imbere abakiliya badasigaye

Mu rugendo rwa Simba Supermarket, umubano wayo n’abakiliya wabaye ishingiro ry’ibikorwa byose by’iri guriro.

Mu gihe Simba Supermarket yizihiza imyaka 18, iyi sabukuru ntabwo ari umwanya wo kureba gusa aho ibikorwa byayo bigeze, ahubwo ni n’umwanya wo gushimira abakiliya, abakozi, abayigezaho ibicuruzwa n’abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uru rugendo.

Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket, Joseph Mutabazi, yavuze ko kuzuza imyaka 18 ari intambwe ikomeye ikigo gisangiye n’abantu bose bagishyigikiye muri uru rugendo.

Ati “Imyaka 18 ntabwo ari isabukuru gusa kuri twe. Isobanura imyaka 18 abakiliya bacu batugirira icyizere, ubwitange bw’abakozi bacu n’umubano ukomeye dufitanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abatugemurira ibicuruzwa. Simba Supermarket ntiyari kuba igeze aho iri uyu munsi iyo hataba abantu bahisemo gukurana natwe.”

Simba Supermarket yakomeje kwiyubaka nk’ikigo kititaruye aho aho abantu batuye ahubwo cyababaye hafi, gishyira amashami yacyo hafi y’ingo n’ahantu hatuwe cyane kugira ngo yorohereze imiryango kubona ibyo ikenera mu buzima bwa buri munsi.

Kuri Mutabazi, kwaguka ntibisobanuye kongera gusa umubare w’amaduka, ahubwo “bishingira ku kibazo kimwe ni gute twarushaho gukorera neza abakiliya bacu? Gufungura amashami hafi y’aho abantu batuye bisobanuye koroshya guhaha, gufasha imiryango kudatakaza umwanya no gutuma ibicuruzwa bifite ubuziranenge biboneka hafi yayo.”

Uretse ubucuruzi busanzwe, Simba Supermarket yakomeje no guhindura amaduka yayo ahantu abakiliya bashobora guhuriza hamwe guhaha n’ibindi bikorwa, birimo gusangira amafunguro no kwidagadura nk’umuryango.

Ubuziranenge, ibiciro byigonderwa n’amahitamo menshi

Mu rugendo rwayo rwo gukura, Simba Supermarket yakomeje gushyira imbere guhuza ubuziranenge bw’ibicuruzwa n’ibiciro biboneye.

Amaduka yayo ahuriza hamwe ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda n’amoko atandukanye y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, bigatuma abakiliya babasha kubona ibyo bakenera buri munsi ndetse n’ibicuruzwa byihariye biva ku masoko atandukanye yo hirya no hino ku Isi.

Binyuze mu buryo bwo kwigurira ibicuruzwa ku masoko atandukanye, ubufatanye n’abayigezaho ibicuruzwa ndetse n’imicungire myiza y’uruhererekane rwabyo, Simba Supermarket yakomeje kubyitaho no gukora ku buryo ibicuruzwa bifite ubuziranenge biboneka ku biciro Abanyarwanda bashobora kwigondera.

Simba Supermarket kandi yakomeje gushimangira ubufatanye n’ibigo byo mu Rwanda no mu mahanga mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi ihabwa abakiliya no kubaha agaciro karushijeho.

Kwizihiza abantu bagize uruhare muri uru rugendo

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 18, Simba Supermarket iri gushyira abakiliya n’abandi bantu bose bagize uruhare mu rugendo rwayo ku isonga ry’ibi birori.

Iyi sabukuru ni umwanya wo gushimira abakozi bamaze igihe kinini muri iki kigo, abakiliya b’indahemuka, abayigezaho ibicuruzwa n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu iterambere ryayo mu myaka yashize.

Mutabazi arakomeza ati “Iyi sabukuru ni umwanya wo gushimira abakozi bacu bakorera abakiliya buri munsi, abatugemurira ibicuruzwa n’abafatanyabikorwa bizeye icyerekezo cyacu, ariko cyane cyane abakiliya bacu bakomeje guhitamo Simba Supermarket.”

Mu bafatanyabikorwa Simba Supermarket iha agaciro muri uru rugendo harimo I&M Bank Rwanda PLC, kubera ubufatanye bwakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iki kigo byo kurushaho korohereza abakiliya mu myaka yashize.

Iyi sabukuru izanarangwa n’ibikorwa bigenewe abakiliya ndetse n’ibindi byihariye bigamije gushimira abaguzi ku bw’icyizere n’ubudahemuka bakomeje kugaragariza Simba Supermarket.

Imihigo irakomeje

Ku myaka 18, Simba Supermarket ivuga ko iyi sabukuru atari iyo kwizihiza gusa ibyagezweho mu myaka yashize, ahubwo ko inareba ku hazaza.

Mu gihe urwego rw’ubucuruzi nk’ubwo ikora rukomeje gutera imbere mu Rwanda, imibereho mishya, uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ibyifuzo by’abakiliya bikomeje guhindura uburyo bwo guhaha.

Simba irateganya gukomeza kujyanisha ibikorwa byayo n’izi mpinduka, ikarushaho kwegera abakiliya, kwagura ubwoko bw’ibicuruzwa itanga no kunoza muri rusange uburyo abakiliya bakirwa mu maduka yayo.

Mutabazi ati “Twishimira cyane ibyo imyaka 18 ishize isobanuye kuri twe, ariko dushishikajwe kurushaho n’ibigiye gukurikiraho. Intego yacu ni ugukomeza kujyana n’impinduka z’abakiliya bacu, kugera ku baturage benshi no gukomeza kuzamura urwego rw’uburyo bwo guhaha mu Rwanda.”

Nyuma y’imyaka 18, Simba Supermarket itangiye ikindi cyiciro cy’urugendo rwayo, ishimira abakiliya n’abaturage bagize uruhare muri uru rugendo.

Simba Supermarket imaze imyaka 18 itanga serivisi mu Rwanda
Simba Supermarket ikundirwa uburyo itanga ibicuruzwa byujuje ubuziranenge
Ugana Simba Supermarket ahabwa serivisi bigoye ko yasanga ahandi
Ab'ingeri zitandukanye babona Simba Supermarket nk'amahitamo ya mbere mu ho guhahira
Simba Supermarket igira ibicuruzwa bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda no mu mahanga
Simba Supermarket ishima uruhare rukomeye abakozi bayo bagira mu kwita ku bakiliya
Simba Supermarket ifite amashami 15 mu Rwanda
Simba Supermarket iherutse gufungura ishami i Gahanga

Special pages