00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya Salama Hotel Kiyovu yinjiye ku isoko ry’amahoteli y’i Kigali (Amafoto & Video)

Ubukerarugendo ni kimwe mu bintu biteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu bintu bitandukanye bibukorerwamo. Igice kinini usanga kigira uruhare mu gutuma ba mukerarugendo bamera neza ni icy’amahoteli kuko ari yo baruhukiramo mu minsi baba bafite mu gihugu.

Salama Hotel Kiyovu ni imwe muri hoteli nshya ziri muri Kigali, yafunguwe tariki 15 Kanama 2025, igamije kuzamura ubukerarugendo mu Rwanda. Iherereye mu masangano y’imihanda KN41-KN51 na KN46, mu Murenge wa Kiyovu wo mu Karere ka Nyarugenge.

Iyi hoteli iyo uyirebeye inyuma wifuza kuyinjiramo kubera uburyo yubatswe, wayigeramo byo bikaba ibindi bindi.

Mu minsi ishize nafashe urugendo njya kuyisura. Ntibisaba igihe kinini cyane umuntu uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kugera aho iherereye kuko nibura mu minota 15 uba uhageze. Uvuye mu Mujyi wa Kigali rwagati we biba akarusho kuko mu minota itanu gusa uba uhakandagiye.

Mu gihe cy’amasaha arenga ane namaze muri iyi hoteli narishimye kuko nkihagera banyakiriye neza bambwira ko nisanga. Nasabye gutembera mu byumba byose iyi hoteli ifite uko ari 20 birimo bine bya ‘single’ n’ibindi umunani bya ‘double’, bine bya ‘twin’ na bine bya "VIP”. Naranezerewe cyane kubera ubwiza nabibonanye.

Buri cyumba gifite umwihariko wacyo kuko hari aho usanga umuntu yahakorera akazi cyangwa akahakirira umushyitsi ndetse kandi ibi byumba byose ni bigari. Akaziki gatuje gaherekeza serivisi nziza umuntu ahabwa ageze muri iyi hoteli, na ko ni umwihariko nahabonye.

Mu byumba byose habamo Air Condition, teleziviziyo igezweho, internet y’ubuntu, ameza yo gukoreraho, icyumba cy’umuntu wagusura, balcon n’ibindi.

Hari kandi ibyumba byo gukoreramo inama bibiri, birimo kimwe kijyamo umuntu umwe kugeza ku bantu 20, naho ikindi kikakira kuva ku bantu 20 kugeza ku bantu 100.

Iyi hoteli ifite igikoni cyiza, giteka amafunguro y’ubwoko butandukanye, abantu bashobora kubonamo ibyo kurya ndetse no kunywa bitandukanye n’aho wafatira ikawa (Coffee Shop).

Sezibera Mackline usanzwe ari Umuyobozi wa Salama Hotel Kiyovu, yavuze ko bafite umwihariko wo kugira ibiryo bitandukanye n’ibyo abantu basanzwe babona ahandi.

Ati “Umwihariko dufite ni ‘commande’ bita ‘Mu Gikoni’, ’Ikoro Goat’ ijya kumera nka ‘Sizzling’ y’Abashinwa igenda yaka umuriro na ‘Bone Marrow’ [umusokoro]. Dufite kandi inkoko nziza cyane (Chicken Rice, Chicken Shawarma na Beef Tenderloin), ihene, inyama z’inka n’ibindi bitandukanye. Nta biribwa watuburana ndetse n’ibyo kunywa byose. Ikindi ni uko ibiciro byacu binogeye buri wese. Duha ikaze buri wese.”

Undi mwihariko w’iyi hoteli ni uko umuntu wayifashemo icyumba ari hanze, bajya kumufata ku kibuga cy’indege ndetse akanahabwa ifunguro rya mu gitondo, akajya muri piscine, sauna na gym. Ibi byose biba biri mu giciro yishyuye cyo kurara mu cyumba.

Sezibera Mackline agaragaza ko kandi iyi hoteli iherereye ahantu heza, hagati mu Mujyi wa Kigali, ku buryo buri wese ashobora kwibonamo.

Salama Hotel Kiyovu ni hoteli iteye amabengeza
Iyi hoteli iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali
Ugeze muri Salama Hotel Kiyovu yakiranwa urugwiro
Muri Salama Hotel Kiyovu umukiliya yakiranwa ubwuzu
Icyo umuntu ashaka cyose muri Salama Hotel Kiyovu bakimuha mu minota mike kandi giteguye neza
Umuntu wageze muri Salama Hotel Kiyovu ntiyicwa n'icyaka
Sezibera Mackline usanzwe ari Umuyobozi wa Salama Hotel Kiyovu, yavuze ko bafite umwihariko wo kugira ibiryo bitandukanye n’ibyo abantu basanzwe babona ahandi
Ku bashaka gukorera akazi kabo ahantu hatuje cyangwa kugakomereza kuri hoteli, Salama Hotel Kiyovu ni amahitamo meza
Kuri piscine y'iyi hoteli ni uku hameze
Salama Hotel Kiyovu ni imwe muri hoteli nziza kandi zifite ibintu bihendutse
Muri Salama Hotel Kiyovu hari uburiri bwiza butuma uwaburyamyeho atabyukana amavunane
Salama Hotel Kiyovu imaze igihe kitari kinini itangiye gukora
Salama Hotel Kiyovu ifite salles nziza ziberamo inama

Special pages