Ni ibintu abakozi bo muri Banki y’Ubucuruzi ya Access Bank Rwanda Plc bamenye rugikubita, kuko buri mwaka bakusanya umusanzu kugira ngo batange ubufasha mu kuzamura imishinga itandukanye ishingiye ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Aba bakozi ba Access Bank baba bagamije kugira uruhare mu mishinga y’igihe kirekire izafasha Abaturarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ni igikorwa kiri mu nzego enye zirimo kwita ku buzima, kurengera ibidukikije guteza imbere uburezi no kwihangira imirimo.
Ni muri urwo rwego mu 2024 abakozi ba Access Bank bafashije umuryango uzwi nka ‘Inshuti z’Abakene’, wita ku bana bavukanye Virusi itera Sida.
Abo bana bahawe ibiribwa, ibigega byo kubika amazi, banubakirwa igikoni cyo kwifashishwa mu kubitaho.
Ibyo byajyanye no gufasha abatishoboye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, aho babatangiye Mituweli.
Bunganiye kandi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo bitabwaho n’Umuryango AVEH Umurerwa. Abana bahawe ibiribwa, ibikoresho byo ku ishuri n’iby’isuku.
Uretse abakozi bayo bagize uruhare mu kwita ku buzima bw’Abanyarwanda mu buryo butandukanye, mu 2024 Access Bank na yo yakoze ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 2000.











