Ni poromosiyo yatangiye ku itariki 16 Ukuboza ikazageza ku wa 31 Ukuboza 2024. Izafasha abakiliya ba Engie Energy Access Rwanda kugura ‘smartphones’ zo mu bwoko bwa Samsung Galaxy bishyure mu byiciro bitandukanye bitewe n’amahitamo yabo.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Engie Energy Access Rwanda, Mineh Maina Wanjiuru yasobanuye impamvu n’uburyo abakiliya babo boroherejwe gutunga telefone muri iyi minsi mikuru.
A “Ni poromosiyo twashyiriyeho abakiliya bacu mu rwego rwo kubafasha kwizihiza iminsi mikuru turimo.Twifuza ko buri Munyarwanda wese atunga telefone igezweho nk’igikoresho cyamufasha gusabana n’abandi kandi akiteza imbere mu buzima bwe bwa muri munsi”.
Yakomeje avuga ko bashyiriyeho ababagana uburyo bwo kwishyura Samsung Galaxy bacuruza ku nguzanyo, umukiliya akihitiramo kwishyura ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi.
Telefone zicuruzwa muri iyo poromosiyo ni Samsung Galaxy A05, Samsung Galaxy A05s, Samsung Galaxy A15, Samsung Galaxy A35 5G, Samsung Galaxy A55 5G, Samsung Galaxy S24 Plus hamwe na Samsung Galaxy S24 Ultra.
Abakiliya ba Engie Energy Access Rwanda bakeneye izo ‘smartphones’ bazazisanga ahasanzwe hatangirwa serivisi za MySol.
Engie Energy Access Rwanda ifite aba-agents barenga 300 bakorera hirya no hino mu gihugu. Ifite amashami ku Kimihurura, i Nyabugogo, i Muhanga, i Huye, i Rusizi, i Karongi, i Rubavu, i Musanze, i Kayonza, i Ngoma ndetse n’i Nyagatare.