00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COPEDU Plc yahembye umugore wahize abandi muri Action College

Ikigo cy’Imari cya COPEDU Plc cyifatanyije na Action College mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku barenga 400 basoje amasomo mu ndimi n’imyuga itandukanye mu myaka itanu ishize, kinatanga igihembo cy’ishimwe ku mugore wahize abandi mu manota meza.

Umuhango wo gutanga izo mpamyabushobozi wabereye i Kigali ku itariki 6 Nzeri 2024 witabirwa n’inzego zinyuranye zirimo n’ubuyobozi bwa COPEDU Plc.

Uretse kuba iki kigo cy’imari cyatanze igihembo, kiri no mu bafatanyabikorwa bashimiwe na Action College by’umwihariko ku bw’imikoranire myiza bafitanye muri serivise z’imari.

Umwe mu bagore basoje muri Action College witwa Uwantege Elisabeth yize indimi n’amategeko y’umuhanda n’ibizwi nka ’candidat libre’ bifasha uwacikije amasomo kubona impamyabushobozi.

Uwantege yavuze ko yari amaze imyaka irenga 20 avuye ku ntebe y’ishuri ariko abasha kurisubukura birashoboka,.

Uwingabire Solange ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri COPEDU PLC wari uhagarariye iki kigo cy’imari, yavuze ko bishimiye kwifitanya na Action College nk’umukiliya ariko banahuje intego yo gushyigikira iterambere ry’abagore.

Ati "Action College dukorana na yo umunsi ku munsi mu iterambere ryayo. Kwifatanya na yo mu gutanga impamyabushobozi tugahemba umukobwa wabaye uwa mbere bihuje n’intego za COPEDU Plc kuko ari uguteza imbere umwari n’umutegarugori".

Uwingabire yongeyeho ko iki igo cy’imari ariko cyita ku iterambere rya bose kuko hari na serivisi nyinshi zigenewe abantu bose.

Agaruka kuri uwo muhango, yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri ku ntambwe buteye ndetse n’inzego zitandukanye zifite uruhare mu iterambere ry’abagore.

Ati "Ndashimira Action College, abanyeshuri barangije muri iri shuri n’ababyeyi baharerera. Nyuma y’ibyo ndashmira ubuyobozi bw’igihugu cyacu budahwema gufasha mu iterambere by’umwihariko umugore ku isonga".

Yasoje avuga ko kuba u Rwanda rwarashyize ingufu mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse rugaha ubwisanzure abikorera ari byo biri gutanga umusaruro w’abajya ku isoko ry’umurimo ari benshi kandi n’abagore badahejwe.

COPEDU Plc ni ikigo cy’imari gifite serivisi zinyuranye aho uretse izo kwizigamira kinatanga inguzanyo zinyuranye zirimo iz’amashuri, izo kugura inzu, izo kwagura ibikorwa, izifasha abacuruzi kishyura imisoro mu gihe ibicuruzwa byabo bikiri muri MAGERWA, inguzanyo ku mushahara n’izindi.

COPEDU Plc yahembye umugore wahize abandi
Uwantege Elisabeth yavuze ko yari amaze imyaka irenga 20 avuye ku ntebe y'ishuri ariko abasha kurisubukura
Ubuyobozi bwa Action College bwashimiye COPEDU Plc nk'umufanyabikorwa nwiza
Uwingabire Solange ushinzwe Ishami ry'Ubucuruzi muri COPEDU PLC, yavuze ko bishimiye kwifitanya na Action College nk'umukiliya wabo ariko banahuje intego yo gushyigikira iterambere ry'abagore
Abahawe impamyabushobozi barenga 400

Special pages
. . . . . .