00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ yashyizeho poromosiyo y’iminsi mikuru yise ‘Buri munsi ni ibirori’

Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ Rwanda igiye gufasha abafatabuguzi bayo kwizihiza iminsi mikuru binyuze mu kugabanya ibiciro by’ifatabuguzi na dekoderi.

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki 15 Ugushyingo 2024.

Iyi poromosiyo yiswe ‘buri munsi ni ibirori’ yatangiye tariki ya 14 Ugushyingo ikazarangira kuya 31 Ukuboza 2024.

Ihesha umukiriya usanzwe kugura ifatabuguzi ahabwa iminsi 30 yo kureba amasheni yose ya Canal+. Ni mu gihe, kuri ubu abakiriya bashya bagura dekoderi n’ibikoresho byose ku 5000 Frw ndetse na ‘installation’ ku bihumbi 5 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bahaye abakiriya bayo iminsi mikuru mbere.

Ati “ Muri Canal+ twinjiye muri noheli mbere, aho twazaniye abakiriya bacu poromosiyo ebyiri zikomeye, abasanzwe ubu barabona ifatabuguzi ry’amashene yose, mu gihe abashya bo ibiciro twabishyize hasi.”

Muri izi mpera z’umwaka, Canal+ ifite filimi nshya kandi zigezweho nka Shuwa Dilu, aho hazerekanwa ‘season’ ya gatatu n’iya kane. Hari kandi izindi nka Seburikoko na Sweet Diva.

Mu mukino hateganyijwe Shampiyona z’i Burayi zitandukanye nka Premier League, La Liga, Bundesliga, Saudi Pro League, Ligue 1, NBA na UEFA Champions League.

Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko batangiye iminsi mikuru
Niyitega Gratien ukina yitwa Superi muri Shuwa Dilu imwe muri filimi zigezweho kuri ZACU TV
Abakiriya b'inkwakuzi batangiye kuryoherwa na poromosiyo nshya
Habayeho umwanya wo gusobanurira abakiriya ibya poromosiyo nshya

Special pages
. . . . . .