00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ Rwanda yagabanyije ibiciro muri poromosiyo ‘Umukiliya Ni Umwami’

CANAL+ Rwanda yashyiriyeho abakiliya bayo poromosiyo yise ‘Umukiliya Ni Umwami’, irimo igabanuka ry’ibiciro ku baguze ifatabuguzi bwa mbere cyangwa abasanzwe bakorana na yo.

Ni poromosiyo ubuyobozi bwa CANAL+ Rwanda bwatangaje ko bwashyizeho, ku wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena 2025, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukomeza kuryoherwa na serivise zabo.

Iyi irareba bwa mbere abifuza kuba abakiliya ba CANAL+ Rwanda, aho ibikoresho, umutekinisiye n’ifatabuguzi byatwaraga ibihumbi 30 Frw, ariko ubu hazajya hishyurwa ibihumbi 10 Frw yonyine.

Aha hazaba harimo decoderi n’ibikoresho byose byashyizwe ku 5000 Frw , na installation ku 5000 Frw, umukiriya mushya agahera ku ifatabuguzi rya ZAMUKA rigura 10.000 Frw.

Abasanzwe ari abakiliya CANAL+ Rwanda bo bahawe impano yo kujya bagura ifatabuguzi basanganywe, bagahita babona amashene yose bazajya bareba mu gihe cy’iminsi 15. Ifatabuguzi rizajya rirebwaho ni iryo umukiliya yaguraga guhera tariki 27 Mata 2025.

Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko iyi poromosiyo igamije gufasha Abanyarwanda bose kumva ko bisanzuye kandi na bo bakwiriye ibyiza.

Ati “Buri wese akwiriye kwibona muri CANAL+ Rwanda, yaba ukunda imikino, ukunda amafilime, ibiganiro, filime mbarankuru, inyigisho n’ibindi. Ibi ntabwo bigenewe abafite amikoro gusa, ahubwo buri wese arabikwiye.”

“Tugabanya ibiciro tukongera ibyo dutanga kugira ngo umukiliya yiyumve nk’umwami, umwamikazi cyangwa igikomangoma.”

Iyi poromosiyo yiswe ‘Umukiliya Ni Umwami’ igiye gutuma abantu batagira irungu mu bihe by’impeshyi, yatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 2 Kamena, ikaba izageza tariki ya 6 Nyakanga 2025.

Uretse amashene y’imikino, amakuru, amafilime n’andi agenewe abana, muri iyi minsi Canal+ ifite byinshi bizafasha abantu kuryoherwa na serivise zabo. Zacu TV izanyuzaho filime ya ‘Uwera’, yakozwe hagendewe ku ikinamico izwi nk’Icyanzu cy’Imana.

CANAL+ Rwanda yiteguye gufata neza abakiliya bayo bazayigana
Poromosiyo nshya yiswe ‘Umukiliya Ni Umwami’ izatuma benshi bareba amashene yose ya CANAL+ ku giciro gito
Abakiliya bashya n'abasanzwe bose batekerejweho

Special pages
. . . . . .