Iyi restaurant ikorera ku Kimihururura mu Mujyi wa Kigali yamuriste ayo mafunguro mashya na Boho Bakery ku itariki 26 Nzeri 2024.
Ayo mafunguro ya mu gitondo yiswe ’Boho Breakfast’ agizwe n’inteko zinyuranye za mu gitondo aho atangira kuboneka kuva saa moya kugeza saa tanu za mu gitondo.
Ni mu gihe akozwe mu ifarini nk’imigati na yo itegurwa mu buryo bw’umwimerere n’abakozi ba Boho Bakery bitaye ku kudashyiramo isukari y’umurengera ariko kandi ikagumana icyanga n’uburyohe.
Amafunguro aboneka muri Boho Restaurant, ubuyobozi bwayo butangaza ko bwita cyane ku cyanga cyayo ari na wo mwihariko wabo kandi ukaba ushobora kuyasanga aho bakorera cyangwa bakayakuzanira aho uri.
Umwe mu bayobozi ba Boho Bakery, Kankindi Ariane yavuze ko Boho Restaurant isanzwe ikorana n’ibigo binini, ibiciriritse n’abantu ku giti cyabo bakenera amafunguro mu ngano yose bashaka haba kuyabashyira cyangwa kuyahafatira dore ko bafite ubushobozi bwo kwakira abantu 200 icyarimwe.
Yagize ati "Ibigo bikeneye amafunguro, abantu bafite ibirori bakeneye nka za gâteau z’imasabukuru, iz’ubukwe n’izi’ibindi birori zose turazikora. Twakira komande z’umubare w’abantu bose umukiliya afite".
Agaruka ku mafunguro mashya yamuritswe, Ariane yavuze ko Boho Restaurant isanzwe ikorana n’abakiriya babo mu kubategurira amafunguro ya saa sita na ni mugororoba ariko ko yabonye ari ngombwa yongeraho n’aya mu gitondo.
Ati "Uyu munsi twamuritse ubwoko butandakukanye bw’amafunguro ya mu gitondo kandi si kwa kundi abantu bamenyareye nk’icyayi n’ibyo kunywesha byonyine mu gitondo. Ni amafunguro yose bitewe n’ibyo umukiliya yifuza araza tukamwereka agahitamo. Umwihariko wacu ni uko tunakira komande z’ibyo umukiriya ashaka tugahita tubimutegurira".
Boho Resraurant yatangiye gukora mu 2022 ikaba itegura amafunguro anyuranye harimo amafunguro asanzwe, imitobe y’amoko yose, ibijyanye n’ikawa n’icyayi, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ibikoze mu ifarani bitunganywa na Boho Bakery n’ibindi byinshi.
Ushobora no kubaha komande uciye hano, bakagutegurira ibyo ushaka byaba ibyo wahafatira cyangwa bakabikuzanira aho uri. Ushobora no kubahamagara cyangwa ukabandikira kuri izo nimero za telefone: 0791375628 / 0794414331.