00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Foundation na ALX byatanze miliyoni 26 Frw ku mishinga y’urubyiruko rwa Afurika yahize iyindi

BK Foundation ku bufatanye n’umuryango ALX Rwanda usanzwe uhugura urubyiruko ku kwihangira imirimo, batanze ibihumbi 18$ (asaga miliyoni 26 Frw) ku mishinga itatu y’urubyiruko yahize indi mu marushanwa ya “Do the Hard Things”, yari ahatanyemo imishinga umunani yatoranyijwe mu rubyiruko rwo mu bihugu umunani bya Afurika ALX ikoreramo.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 6 Ukuboza 2025 ku cyicaro cya ALX Rwanda i Nyarutarama, cyitabirwa n’urubyiruko rwahize abandi mu bihugu birimo Misiri, Ethiopia, Ghana, Kenya, Maroc, Nigeria, u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Umushinga waje ku isonga ni uwitwa ‘AgriCom Assurance’ wo muri Ghana, ukaba warahawe igihembo cy’ibihumbi 10$, nk’umushinga utanga ibisubizo bishingiye ku gufasha abahinzi kubona ubwishingizi, pansiyo ndetse n’ubujyanama mu buhinzi binyuze mu ikoranabuhanga.

Umwanya wa kabiri wegukanwe n’umushinga witwa ‘Neem’ wo mu Rwanda, ku bwo kugaragaza udushya mu ikoranabuhanga rishingiye ku buzima, aho ukora tapi zimenyesha abarwaye diyabete ko batangiye kuzana ibisebe bishobora gutuma babura ingingo hakiri kare. Wahawe igihembo cya 5000$.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na ‘URI’ yo muri Nigeria, urubuga rukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) mu gufasha ibigo kumva no gukurikirana ibitekerezo by’abakiliya, bakanabahuza n’abahanga mu itumanaho ndetse bagafasha abacuruzi kugera ku bakiliya bashya. Wahawe 3000$, yatanzwe na ALX.

Umuyobozi uhagarariye ALX mu Rwanda no muri Kenya, Nimmie Chaylone, yibukije abatoranyijwe ko inkunga bahawe igamije kubafasha kuzamura imishinga yabo aho kuyifata nk’amafaranga yo kwishimisha.

Ati “Icyo mukwiye kwibuka ni uko inkunga mugiye guhabwa ari intangiriro. Ni urufunguzo rwo kubafasha kuzamura imishinga yanyu no kugira icyo muhindura mu muryango.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko inshingano zabo ari ugushora imari mu rubyiruko rufite icyerekezo no kurufasha guhanga ibisubizo bikemura ibibazo bifatika.

Ati: “Inshingano zacu ni uguhugura, gushyigikira no gushora imari mu rubyiruko rufite icyerekezo mu guhanga ibisubizo bikemura ibibazo bifatika.”

Yongeyeho ko gahunda bari gushyiraho igamije gufasha abanyeshuri 500 mu gihe cy’igerageza, kugira ngo binjire mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga arimo Virtual Assistant, Data Analytics na Data Science, mu rwego rwo kubafungurira imiryango mishya y’akazi n’iterambere ry’ejo hazaza.

Peace Nikuze, umunyarwandakazi wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa
Precious Zino uhagarariye umushinga wa URI wo muri Nigeria yegukanye umwanya wa gatatu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, ari mu bagize akanama nkemurampaka
Peace Nikuze uhagarariye umushinga wa NEEM wo mu Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri
Derrick Awumey uhagarariye umushinga wa Agricom Assurance wo muri Ghana yegukanye umwanya wa mbere

Special pages