Umuyobozi wa Bethany Investment Group ifite hoteli eshanu mu bice bitandukanye by’u Rwanda, yavuze ko bazanye uburyo bugamije gutinyura abakerarugendo batinyaga gutemberera ku bice bikora ku kiyaga cya Kivu.
Ati “Kuri ubu dufite ubwato butwara ba mukerarugendo aho tubatembereza ibyiza nyaburanga bibarizwa mu kiyaga cya Kivu, nko ku karwa ka Napoléon, akarwa k’Amahoro. Abantu bashobora kuza kureba uburyo ibijyanye n’uburobyi bikorwa mu masaha y’ijoro muri Karongi (Night fishing). Tubikora dufatanyije n’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu.”
Ntwali Janvier yavuze ko ibyo bituma usuye ibice bikora ku kiyaga cya Kivu atahamara umwanya muto, kandi akarushaho kuryoherwa.
Muri uko gukorana n’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu, Ntwali yavuze ko bibateza imbere kuko hari amafaranga binjiza bigatuma ubushomeri bugabanyuka.
Ati “Uretse ibyo hejuru ya serivisi za hoteli, dufite uburyo bwa Camping, aho dutanga umwanya wo gushyiramo amahema, abantu bakarara hafi y’amazi bumva akayaga n’umwuka mwiza.”
Bethany Hotel Karongi ni imwe mu mahoteli yashinzwe bwa mbere mu yahoze ari Kibuye mu myaka ya 1980. Kugeza ubu iracyari mu zikomeye zibarizwa muri ako karere kazwiho ubukerarugendo.
Ntwali Janvier yavuze ko uretse ibikorwa bigamije kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda, na serivisi za hoteli zarushijeho kunozwa kugira ngo u Rwanda ruhore ku isonga mu gusurwa n’abakerarugendo.
Ati “Tugira amacumbi, restaurant na bar nziza kandi ziba ziri ku rwego rwiza. Mu bijyanye na restaurant tukagiramo indyo ziri ku rwego rushimishije aho ushobora gusanga indyo zo muri Afurika, u Bushina, u Buhinde, u Butaliyani n’ahandi. Nko mu karere ka Karongi hari restaurant yo hafi y’amazi ikurura abanyamahanga mu buryo bwiza na Coffe Shop. Hari serivisi zindi tugira nka salle zakira inama zitandukanye, ubukwe, amasabukuru n’ibindi.”
Bethany Investment Group ifite hoteli zizwi nka Bethany mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo Karongi, Gisenyi, Nyagatare na hoteli ebyiri ziherereye mu mujyi wa Kigali.
Ntwali Janvier yavuze ko mu Ukwakira, ku ishami rya Bethany i Karongi bazatangiza uburyo bwo kugabanyiriza abakiliya ho 10% ku biciro bari basanzwe bagenderaho.
Ku bindi bisobanuro: Email Bethany Hotel karongi: [email protected]
0784957945/ 0784007292 /0788306517