Iyi gahunda yafashije urubyiruko rw’imyaka 14 kugeza kuri 23 kubona ubumenyi ngiro, ubujyanama bwihariye ndetse n’uburambe mu kazi nyakuri.
Aya mahugurwa yari agamije guha urubyiruko ubumenyi ngiro n’ubunararibonye mu nzego zirimo ubuyobozi, ubumenyi mu micungire y’imari, imikoranire n’abaturage, itumanaho, ikoranabuhanga no gukoresha amakuru mu buryo butanga impinduka zirambye
Iyi ntambwe yishimiwe ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama, mu muhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye ku biro bya AKIISA i Kigali, witabirwa n’abarangije amahugurwa, imiryango yabo, ababahuguye ndetse n’abafatanyabikorwa.
AKIISA yashinzwe mu mwaka wa 2024, igamije guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika binyuze mu burezi, ubushakashatsi n’ubufatanye.
Iki kigo cyibanda ku kongerera ubushobozi cyane cyane abakora mu by’ubuzima ndetse n’abandi, kibaha ubumenyi n’ubushobozi ngiro (practical skills) binyuze mu mahugurwa imbonankubone no ku rubuga rw’ikoranabuhanga rufite amasomo arenga 60 mu byiciro bitandukanye by’ubuzima n’ubushakashatsi.
Ashimangira icyerekezo cy’iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa AKIISA, Joselyne Uwitonze, yashimiye abasoje aya mahugurwa, agaragaza akamaro ko gushora mu rubyiruko no kuruha ubumenyi bushobora kurufasha gushaka ibisubizo by’ibibazo sosiyete ihura na byo.
Yashimangiye ko iyi gahunda itari igamije gutanga ubumenyingiro gusa ahubwo yanibandaga ku guteza imbere ubushobozi bw’abitabiriye mu bijyanye n’ubuyobozi, gukorera hamwe no kwigirira icyizere mu gihe bitegura kujya mu nzego zitandukanye mu bihe biri imbere.
Uwitonze yagize ati “Urugendo basoje rugaragaza imbaraga ziba mu guhuza ubumenyi, ubujyanama n’ubunararibonye. Twizera ko uru rubyiruko rufite ubushobozi bwo gutanga ibisubizo by’umwihariko mu nzego zose.”
Uhagarariye abanyeshuri, Ineza Merveille, yavuze ku bunararibonye bungukiye muri iyi gahunda, ayisobanura nk’amahirwe yafashije abayitabiriye kuvumbura ubushobozi bwabo, kongera ubumenyi no guhura n’abandi bahuje intumbero yo guhanga ibishya no guhindura sosiyete mu buryo butanga impinduka.
Yavuze ko aya mahugurwa yagaragarije aba banyeshuri kurenga ku kwiga amasomo mu magambo gusa, ahubwo bagakoresha ubumenyi bafite mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Iyi gahunda yaduhaye uburyo bushya bwo kwimakaza gahunda zo guhanga ibishya n’ubuyobozi. Twize gutekereza byimbitse, gukorera hamwe no kwizera ubushobozi bwacu bwo guharanira impinduka.”
Samuel Inshutiyimana na we wasoje aya mahugurwa, yashimiye AKIISA, abajyanama n’ababahuguye ku nkunga bamuhaye muri ibi byumweru bitandatu.
Yavuze ko aya mahugurwa yahaye abayitabiriye amasomo y’ingirakamaro azakomeza kubayobora mu rugendo rwabo ruri imbere.
Inshutiyimanayagize ati “Ubumenyi n’ubunararibonye twungutse bizakomeza kuba ingenzi mu gihe dukomeza kubaka umwuga wacu no gushaka uburyo twagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yacu.”
Ababyeyi na bo bashimye iki gikorwa ku bw’amahirwe giha urubyiruko mu kurutegurira ahazaza.
Umwe mu babyeyi yashimye AKIISA ku gutegura gahunda ihuza uburezi, ubujyanama no guteza imbere ubumenyi ngiro.
Yashishikarije abasoje aya mahugurwa gukoresha ubumenyi bungutse kugira ngo babe urubyiruko rwiita ku nshingano n’abahanga ibishya bashobora kugira uruhare rwiza muri sosiyete.
Uyu mubyeyi yakomeje agira ati “Ishoramari ryakozwe mu guteza imbere uru rubyiruko nigamije guteza imbere ahazaza. Iyo urubyiruko ruhawe ubumenyi n’amahirwe bikwiye, rushobora guhanga ibisubizo bigirira akamaro abandi benshi.”
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wasojwe no gutanga impamyabumenyi ku bitabiriye AKIISA Summer Academy 2026, aho abasoje neza iyi gahunda bahawe impamyabumenyi mu rwego rwo gushimira umuhate n’uruhare bagize.
Mu gihe uru rubyiriko rwahuguwe rugana mu mashuri makuru no mu kazi, AKIISA yongeye gushimangira ubwitange bwayo mu guteza imbere igisekuru gishya cy’Abanyafurika bahanga udushya, abashakashatsi n’abahindura imibereho y’abaturage.








