00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafatanyabikorwa ba Chancen International Rwanda bishimira imikoranire bafitanye ku rugero rwa 93,3%

Ikigo Chancen International Rwanda cyishyurira abanyeshuri bo muri kaminuza n’abiga amasomo y’igihe gito. Cyahurije hamwe abafatanyabikorwa bacyo bose ku wa 27 Ugushyingo 2025 kunshuro ya gatatu bishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2025 ndetse no gutegurira hamwe ibikorwa bizakorwa umwaka utaha wa 2026.

Mu bindi byaganiriweho harimo ubushakashatsi bwakozwe ku mikoranire n’abafatanyabikorwa b’iki kigo mu 2025, bwagaragaje ko bishimiye kuba abafatanyabikorwa ba Chancen ku rugero rwa 93,3%.

Chancen ivuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe bagamije kureba uko abafatanyabikorwa bayo bishimiye imikoranire yabo mu 2025, imbogamizi bahuye na zo no kurebera hamwe uko umwaka utaha wa 2026 wazagenda neza kurushaho.

Iyi mikoranire kandi yafashije abafatanyabikora kwihuza n’ibindi bigo. Abafatanyabikorwa bavuze ko yabafashije kwiyubaka mu bijyanye no kubakira ubushobozi abakozi, mubijyanye no guhuza abanyeshuli n’isoko ry’umurimo ndetse no kubika neza amakuru y’abaharangije mu bijyanye n’imirimo bakora.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Chancen International, Mugwaneza Rachel, yavuze ko ubushakatsi bufasha kumenya umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu bufatanye ndetse no gutekereza hamwe ibyakosorwa mu gihe kizaza.

Chancen International Rwanda ikomoka mu Budage, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ari naho hari icyicaro gikuru cyayo. Ikorera mu bindi bihugu birimo Kenya, Ghana na Afurika y’Epfo.

Yishyurira abanyeshuri binyuze mu masezerano azwi nka ‘Income Share Agreement (ISA)’, aho uwishyuriwe yishyura inguzanyo yo kwiga yahawe yabonye akazi gahemba kuva ku 80.000 Frw kandi bakishyura ku ijanisha riri hagati ya 10% na 20% by’umushahara buri kwezi.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Chancen International, Mugwaneza Rachel, yavuze ko bakora ubushakashatsi kugirango bakomeze kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa
Chancen International Rwanda yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku buryo abafatanyabikorwa bayo bishimira imikoranire
Chancen International Rwanda yaragagaje ko abafatanyabikorwa bayo bishimiye imikoranire bafitanye mu 2025
Abafatanyabikorwa ba Chancen International bashimiwe

Special pages