00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Witeguye kureba ibyamamare nka Messi na Mbappé? StarTimes ikuzaniye Club World Cup 2025 imbonankubone!

Kuva tariki ya 15 Kamena kugeza tariki ya 13 Nyakanga 2025, Ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo mu Rwanda cya StarTimes, kizerekana imikino yose y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup 2025).

Bimaze kumenyerwa ko StarTimes yashyize imbere gushimisha abakiriya bayo by’umwihariko abakunda imikino ndetse n’imyidagaduro, binyuze ku mashene yayo yose.

StarTimes yagerageje gufasha abakiriya bayo kuko uzajya agura ifatabuguzi asanganywe, azajya ahita ahabwa iryisumbuyeho. Ni poromosiyo izatangira gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 1 Kamena 2025.

Mu gihe Isi yose irangamiye irushanwa rihuza amakipe y’ibigugu aturutse ku migabane itandukanye, izifashisha shene ya Magic Sports, igeze ku bakiriya bayo imikino yose uko ari 63, mu amashusho akeye kandi mu buryo bw’ako kanya.

Amakipe 32 azakina iri rushanwa agabijwe mu matsinda umunani, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe ane. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomereza muri ⅛ cy’irangiza.

FIFA Club World Cup 2025 ni irushanwa ry’amateka kuko ari ubwa mbere rizaba ribaye, rizakinirwa mu mijyi 11 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abazaba bafite ifatabuguzi rya StarTimes bagira amahirwe yo kureba ihangana ry’ibyamamare nka Kylian Mbappé wa Real Madrid, Harry Kane wa Bayern Munich, Lionel Messi wa Inter Miami, Lamine Yamal wa FC Barcelone n’abandi.

Uretse shene ya Magic Sports TV, abafite decoderi ya StarTimes bazajya bakurikira imikino kuri Sports Premium, World Football na Sports Life.

Igikombe cy'Isi cy'Amakipe kigiye guhatanirwa
StarTimes izerekana imikino yose y'Igikombe cy'Isi cy'Amakipe

Special pages