Turamenyesha cyane cyane imiryango ya:
1. Gihana Leodomir
2. Sembwa Léonard
3. Nkaka Raymond
4. Mbaraga Augustin
5. Rugero Gérard
6. Rwakirenga Emmanuel
7. Musoni Gérard
8. Umuryango mugari w’Abaka n’Abahabanyi
9. N’inshuti n’abavandimwe babanye muri Goma
Gushyingura bizaba ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi, mu irimbi rya Gisenyi (Karundo). Saa yine ni ukumusezera iwe mu rugo, saa sita ni ukujya kumushyingura.
Ubuzima bwa Rutayisire Canisius
Rutayisire Canisius yavukiye ku Ryinyo i Nyange ku Kibuye ku wa 1 Mutarama 1931. Ababyeyi be ni Munyakayanza Ladislas na Nyirabakina Veridiana.
Amashuri abanza yayigiye i Nyange naho ayisumbuye ayigira i Zaza muri Kibungo. Yashakanye na Mukarugomwa Félicite babyarana abana 10 ariko abariho ni umunani. Yari afite abuzukuru 25 bose bariho.
Rutayisire Canisius yakoze muri Administration Territoriale ya Kisenyi ku bw’Ababiligi, akiri umusore. Nyuma kubera ibyabaye mu Rwanda yahungiye i Goma muri RDC mu 1962 aho yakoze imirimo muri Sabena; Air-Congo/ Air-Zaïre kugeza atahutse, agatangira izabukuru.
Itangazo ryatanzwe na Aloys Gasana Rutayisire



TANGA IGITEKEREZO