00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

World Vision Rwanda igiye kwishyurira kaminuza abapasiteri 133

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 11 January 2025 saa 10:21
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu, World Vision, Ishami ry’u Rwanda, ugiye kwishyurira Abapasiteri 133 bo mu madini n’amatorero 10 yo mu Rwanda, kugira ngo bajye kwiga muri kaminuza biyungure ubumenyi mu by’iyobokamana.

Ibi byatangajwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025.

Abatoranyijwe ba mbere baziga muri kaminuza zisanzwe zifite aya masomo harimo Kaminuza ya Gikirisitu ishamikiye ku Itorero rya Anglican ry’u Rwanda na East African Christian College (EACC), kandi bazatangira amasomo ku wa 17 Mutarama 2024.

Icyiciro cya mbere kigizwe n’abagera ku 133 barimo abagabo 108 n’abagore 25 bazishyurirwa igihe kingana n’umwaka umwe, mu gihe bazakurikirwa n’ikindi cya kabiri kizaba kigizwe n’abagera ku 167.

Nubwo iki gikorwa kitazahoraho, cyitezweho gukemura ikibazo cy’ifungwa ry’insengero biturutse ku kuba nta bapasiteri babyigiye bahari.

Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59,3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa, harimo no kutagira abapasiteri batigeze bagira aho bahurira na busa n’amasomo ya tewolojiya.

Umuyobozi ushinzwe imyemerere n’iterambere muri World Vision, Mushumba Rafael, yavuze ko iyi gahunda yatekerejweho nyuma y’uko iki kibazo kigaragagaye kandi kikaba kigomba gushakirwa umuti urambye.

Ati “Iki gitekerezo cyatangiye mu Ukwakira 2024, nyuma y’uko muri Nzeri twakoze inama n’abayobozi b’uturere bungirije, abapasiteri bahagarariye amatorero yabo ndetse n’abafatanyabikorwa bacu, kugira ngo turebe uburyo twabafasha gukemura ikibazo kijyanye n’insengero zifunze.”

Umupasiteri mu Itorero rya Méthodiste Libre mu Rwanda, Paruwasi ya Bumbogo, Nyirantamate Jacqueline, wagize amahirwe yo gutangira amasomo, yavuze ko amahirwe yahawe ari igisubizo cy’inzozi ze yahoraga arota.

Ati “Cyera nkisoza kwiga nahamagariwe gukora ibwirizabutumwa, nyuma nifuza kwiga tewolojiya ariko nkabura ubushobozi bwo kwiyishyurira amafaranga y’ishuri. Si ibyo gusa ahubwo nigeze no kurota niga tewolojiya none ubu Imana iramfashije inzozi zibaye impamo, ndashimira World Vision igiye kubimfashamo.”

Rev. Pasiteri Isaïe Ndayizeye wo mu itorero rya ADEPR, yashimiye World Vision ku nkunga yatanze kuko amadini n’amatorero ubwayo atari kubona ubushobozi bwo kubishyurira yonyine.

Ati “Ni icyifuzo twari tumaranye iminsi mu myaka irenga itanu hashyizweho gahunda yo gusaba ko abapasiteri bakora uyu mwuga bakwiye kubikora bafite ubumenyi bujyanye na byo. Ariko ubushobozi bw’itorero ntibwari buhagije kugira ngo abapasiteri bose bige, gusa twakomeje gushakisha abafanyabikorwa batandukanye badushyigikira kuko tutari kubikora twenyine.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciata, yasabye abahawe aya mahirwe kuyabyaza umusaruro bakazagaburira abaturage ijambo ry’Imana rizabafasha kugira imibereho myiza mu bya gikirisitu.

Abitabiriye uyu muhango bagize n'umwanya wo gusangira bishimira iki gikorwa
Habayeho n'umwanya wo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo
Ni umuhango witabiriwe n'abapasiteri bo mu madini n'amatorero atandukanye mu gihugu
Rev Pasiteri Isaïe Ndayizeye wo mu itorero rya ADEPR yashimiye World vision ku nkunga yatanze
Nyirantamate Jacqueline yavuze ko amahirwe yahawe na World Vision aje ari igisubizo cy’inzozi ze yahoraga arota
Uyu muhango witabiriwe n'abapasiteri, abayobozi bungirije mu turere n'abanyamuryango ba World Vision
Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yasezeranyije ababwirizabutumwa ko izakomeza kubaba hafi
Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu karere ka Huye yasabye abahawe aya mahirwe kuyabyaza umusaruro
World Vision yatangije ku mugaragaro gahunda yo kwishyurira abapasiteri bo mu madini n'amatorero atandukanye bakiga amasomo ya kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .