Urubuga rw’ubucuruzi bwo kuri internet ‘Murukali’ rwafunguye imiryango ku bashaka kugaragaza ibicuruzwa bitandukanye

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 15 Kamena 2020 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Urubuga rw’ubucuruzi rumaze kumenyekana mu bucuruzi bukoresha internet, murukali.com rwafunguye imiryango ku bacuruzi bafite amaguriro arimo ibicuruzwa bitandukanye bashaka kugeza ku bakiliya batabashaga kugeraho.

Ubusanzwe urubuga ‘murukali’ ruzwi nk’iguriro ryo kuri internet abantu bifashisha bahaha ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo, bikabasanga aho baherereye mu gihe gito.

Kuri ubu uru rubuga rwafunguye amarembo ku bandi bacuruzi bafite amaguriro arimo ibicuruzwa bitandukanye abantu bakunze gukenera ariko bikabagora kubibona cyangwa abafite ibyo batabonera abakiliya kandi bizeye neza ko bahari ariko bikabagora kubageraho.

Ni igitekerezo Umuyobozi wa murukali, Uwimpaye Yvette avuga ko bagize nyuma y’abacuruzi batandukanye bagiye babagana basaba ko bakorana kubera icyorezo cya Coronavirus cyahinduye uburyo ubucuruzi bwakorwaga.

Ati “Benshi bagiye batugana bashaka ko dukorana nabo, tukareba ibyo ducuruza ariko tugasanga ntabwo twebwe, twabicuruza mu bubiko bwacu ariko dushobora kubakorera uburyo nabo bashobora kujya babishyira ku rubuga rwacu kuko dusanzwe dufite abantu barusura kandi tubifitemo ubumenyi buhagije.”

Murukali ni urubuga rufite ubunararibonye bw’imyaka itanu mu bucuruzi bwo kuri internet ndetse rukagira n’abakiliya barimo ibigo n’abantu ku giti cyabo bamaze kwiyandikisha, ku buryo ibyo byose ari amahirwe akomeye ku bacuruzi bazakorana narwo, bagatangira babagurishaho.

Agaruka ku nyungu abacuruzi bazagira, Uwimpaye yavuze ko buri mucuruzi azagira ububiko bw’ibicuruzwa afite ndetse n’ibiranga aho aherereye ku rubuga rwa ‘murukali’ ku buryo abakiliya bataguriye kuri internet bashobora kumusanga aho akorera.

Ati “Buri mucuruzi ikintu azunguka ni ukuba abantu bose bazacuruzanya natwe tuzabafungurira ububiko ku buryo umuntu abasha gushyiraho ibicuruzwa afite. Tuzashyiraho ibiranga aho aherereye byose ku buryo buri mucuruzi uzabasha kugurishanya natwe abakiliya bazajya babona ibicuruzwa babone ko biri mu iguriro rya runaka babashe kuba bamwihamagarira bakavugana n’abatabashije kugurira kuri internet bakamusanga aho akorera.”

Ushaka gutangira kubigaragaza yifashishije ikoranabuhanga yinjira ku rubuga www.murukali.com agatangira kwiyandikisha anyuze ahanditse ngo ‘Join as seller’ cyangwa akabifashwamo n’abakozi babishinzwe.

Ababishinzwe bamwemeza nk’umucuruzi ushaka kugaragaza ibyo acuruza, nyuma yo kwishyura ikiguzi asabwa ubundi agafashwa gutangira kubishyira ku rubuga.

Umucuruzi yishyura ibihumbi 70 Frw ku kwezi agasabwa kwishyura umwaka wose. Umuyobozi wa murukali, Uwimpaye Yvette yavuze ko icyo gikorwa cyatangiye ndetse ko abantu 10 ba mbere bazahabwa poromosiyo yo kwishyura ibihumbi 50 ku kwezi bakishyura umwaka wose.

Ati “Abantu 10 ba mbere tugirana amasezerano barishyura 50 000 Frw ku kwezi naho abandi ni 70 000 Frw ku kwezi kandi umuntu asabwa kwishyura umwaka wose.”

Murukali ni urubuga rufite ikoranabuhanga rifite umutekano, umuntu ashobora gusura ndetse agahaha akoresheje telefoni iyo ariyo yose cyangwa mudasobwa.

Imibare mishya y’urwego ngenzuramirkorere, RURA, igaragaza ko abantu bakoresha internet mu Rwanda bakomeje kwiyongera, aho kugeza ku wa 31 Werurwe 2020 bari bageze kuri miliyoni 7.9 bangana na 62.9 ku ijana by’abaturage.

Iyo nayo ikaba ari impamvu ikwiye gutuma abantu bakangukira gucuruza kuri internet nabyo bikajyana no gukorana na ‘murukali’, urubuga rubifitemo ubunararibonye.

Urubuga rw’ubucuruzi bwo kuri internet ‘Murukali’ rwafunguye imiryango ku bashaka kugaragaza ibicuruzwa bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .