Iki gikorwa cyabaye kigamije guhuriza hamwe abatanga akazi n’abanyeshuri bagakeneye kugira ngo boroherezwe kukabona. Si ibyo gusa kandi hagaragajwe n’abanyeshuri bahanze udushya bagendeye ku masomo bungukiye muri iyi kaminuza.
Umuyobozi ufasha urubyiruko mu bikorwa bibategurira kujya ku isoko ry’umurimo, Dr. Dushimimana Mukayisenga Alphonsine, yavuze ko iyi gahunda igamije guhuriza hamwe urubyiriko rwanyuze muri iri shuri kugira ngo rube rwagira amahirwe yo kubona akazi.
Ati “Twabahurije hamwe kuko hari abanyeshuri bafite udushya bahanze twamaze kugera ku isoko, n’abandi bakiri gutunganya imishinga yabo kugira ngo bafashwe kuyirangiza neza, itegurwe ishyirwe ku isoko ndetse igaragarire abaterankunga batandukanye.”
Dr. Dushimimana yongeyeho ko iki gikorwa cyatangijriwe muri iri shuri mu 2018, bwa mbere mu 2019 kikiba kigamije gufasha urubyiruko kumenyekanisha ibyo rukora ndetse no kuruhuza n’abafatabikorwa.
Kugeza ubu hamaze gusohoka abarenga 80 banyuze muri iyi gahunda, ndetse bamwe bakaba bafite ibigo bikomeye bishobora gutanga akazi ku rundi rubyiruko.
Umuyobozi wa UR-CAVM, Dr. Nyagatare Guillaume, yagaragaje ko iki gikorwa gituma hari ubundi bumenyi ikigo kibona bushobora no gufasha abandi bakiri gufata amasomo.
Ati “Si ibyo gusa ahubwo twari no kugira ngo tunaganire turebe uburyo gahunda yacu yanozwa, bakaba banadufasha guhugura abandi.”
Abanyeshyuri bagaragaje imishinga yabo igizwe n’udushya bahanze, abahize abandi mu guhanga utwo dushya bagenerwa ibihembo bizabungarinira mu gukomeza gukora birushijeho.
Umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubuvuzi bw’amatungo, Uwineza Honorine, yavuze ko iki gikorwa bacyungukiyemo byinshi bitandukanye.
Ati “Hano nungukiyemo byinshi birimo kumenya amakuru, kumenyana n’abantu batandukanye, byanatumye ntinyuka nigirira icyizere. Bizamfasha mu gihe kiri imbere.”
Umwe mu basoresoje amasomo yabo muri iyi kaminuza, wahise anihangira umurimo, Maniragaba Jean d’Amour, yavuze ku nyungu iri muri iki gikorwa.
Ati “Hano twungukiramo ubumenyi bwinshi burimo kumenya uburyo bw’imibanire myiza n’abantu batandukanye, kumenya ese abafanyabikorwa tugomba gukorana na bo ni abahe? Ku buryo byakuzanira ibisubizo bigendanye n’umushinga wawe.”
Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka bashimiye UR-CAVM ikomeje kubabera ikiraro kizabageza ku nzozi zabo.
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/5p7a3278-33327.jpg?1734814132)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/5p7a3293-d5d8f.jpg?1734814132)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/5p7a3371-76702.jpg?1734814133)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/aba_ni_abahawe_ibihembo_kubera_ko_bahize_abandi_mu_guhanga_imishinga_ifite_icyerekezo-428f8.jpg?1734814133)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/ahishakiye_sareh_wahize_abandi_mu_banyeshuri_bahanze_udushya_dutanga_icyizere-897b4.jpg?1734814133)
![](local/cache-vignettes/L1000xH800/aba_ni_bamwe_mu_bayobozi_bitabiriye_iyi_gahunda-70b35.jpg?1734814133)
![](local/cache-vignettes/L1000xH800/ahishakiye_yashyikirijwe_igihembo_cy_ibihumbi_500-c9d1b.jpg?1734814133)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/byari_ibyishimo_ku_banyeshuri_bitabiriye_iki_gikorwa_ndetse_no_ku_bayobozi_bagiteguye-ea67f.jpg?1734814133)
![](local/cache-vignettes/L1000xH801/dr__dushimimana_alphonsine_yavuze_ko_igikorwa_nk_iki_kizafasha_urubyiruko_gutekereza_byagutse-22f82.jpg?1734814133)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/habayeho_no_gusura_ibikorwa_by_urubyiruko_rwatangije-f42ef.jpg?1734814134)
![](local/cache-vignettes/L1000xH497/ni_igikorwa_cyabereye_muri_kaminuza_y_u_rwanda_ishami_ry_ubuhinzi_n_ubworozi_i_busogo-157af.jpg?1734814134)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/ni_igikorwa_kitabiriwe_n_abayobozi_mu_nzego_zitandukanye-4138d.jpg?1734814134)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/urubyiruko_rw_abanyeshuri_bari_bitabiriye_ari_benshi-f9216.jpg?1734814134)
![](local/cache-vignettes/L1000xH800/umuyobozi_wa_kaminuza_y_u_rwanda_ishami_ry_ubuhinzi_n_ubworozi_dr__gillaume_nyagatare_yabwiye_urubyiruko_ko_bakwiye_kubyaza_umusaruro_amahirwe_bahabwa-87a96.jpg?1734814134)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!