Guhera tariki 7 Ukuboza 2024 kugeza tariki 4 Mutarama 2025, umuntu uzajya ugura telefone yo mu bwoko bwa Tecno iyo ariyo yose agashyiramo simcard ya MTN ya 4G, azajya ahita ahabwa impano ya 15GB za internet n’iminota 300 yo guhamagara bizamara amezi atatu.
Ku bazajya bagura telefone za Spark na Camon, bazajya bongezwa ‘ecouteurs’, abaguze POP bazajya bahabwa impano ya Noheli irimo ibintu bitandukanye, mu gihe abazajya bagura Phantom bazajya bahabwa impano zose.
Ntabwo izi ari zo mpano zihari zonyine kuko hari n’izindi zitandukanye nk’uko Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Mobile Rwanda, Mucyo Eddie, yabisobanuye.
Ati “Hari izindi mpano nini zirimo firigo, moto, itike iriho 200,000 Frw yo guhahiraho mu maguriro agezweho (Supermarkets) dukorana ndetse na telefone. Kugira ngo izi mpano na zo zitangwe hazabaho tombola ku bantu bose baguze telefone, abazagira amahirwe bazatsindira bimwe muri ibi bihembo.”
Yakomeje avuga ko kandi aba banyamahirwe bazongera bagatomborwa, bakabona 30GB za internet ziyongera kuri 15GB babona bakigura telefone.
Umuyobozi ushinzwe ibikoresho by’ikoranabuhanga na serivisi z’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Nzabakira René, yavuze ko umwaka wa 2024 wababereye umwaka mwiza kuko babonye abakiliya benshi babagana muri serivise zitandukanye.
Ati “Iminsi mikuru ni iminsi twese dusubira inyuma tukitekerezaho, tugatekereza ku miryango yacu ndetse n’intumbero dufite mu myaka iri imbere. Mbere y’uko twinjira muri 2025 twifuje guha abakiliya bacu impano.”
Uretse mu minsi mikuru, MTN Rwanda na Tecno Mobile Rwanda, ni ibigo bisanzwe bikorana mu buryo butandukanye, aho bitanga poromosiyo zindi iyo Tecno yasohoye telefone nshya uyiguze akoresha MTN ahabwa internet y’ubuntu.
Amafoto: Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!