00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Skol izafasha Abanyarwanda babiri kujya kureba Igikombe cya Afurika muri Maroc

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 November 2025 saa 10:53
Yasuwe :

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwatangiye gahunda nshya y’ubukangurambaga yise ‘Twagiye Morocco’, izasiga abanyamahirwe babiri bahawe amatike yo kujya kureba umukino w’Igikombe cya Afurika (AFCON 2025).

Ni gahunda yatangijwe ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, itangirizwa ahiswe Ahanad Bafana HQ muri Mundi Center, aho abakunzi b’ibinyobwa bya Skol bishimanye n’abakunzi ba Arsenal batsinda Tottenham ibitego 4-1.

Mu bukangurambaga bwa ‘Twagiye Morocco’, abakunzi b’umupira w’amaguru bazakomeza kujya bahurira Ahanad Bafana HQ, bakurikirane imikino y’amarushanwa akomeye ku Isi, uzajya ugura ikinyobwa cya Skol ahabwe amanota.

Uko umufana azajya yongera amanota hakurikije umubare w’ibinyobwa yaguze by’umwihariko icya Skol Malt gifite amanota menshi kurenza ibindi, azaba yiyongerera amahirwe yo kuzabona itike yo kujya kureba umukino uhiga indi muri Afurika.

Muri icyo gihe cyose kugera tariki ya 4 Mutarama 2026, buri cyumweru umunyamahirwe umwe azajya atsindira telefone yo mu bwoko bwa iPhone 17 izajya itangwa ku bufatanye na Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda.

Umufana uzajya ugura ibinyobwa bya Skol akoresheje Airtel Money, amanota yari kubona azajya yikuba kabiri, bityo yongere amahirwe yo kuzajya muri Maroc cyangwa kubona iyo telfone iri mu zigezweho ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umupira w’amaguru muri Skol Rwanda, Mukandama Hardi, yashimiye abitabiriye ariko anakangurira abandi kuzagerageza amahirwe mu mikino itaha.

Ati “Abantu bitabiriye ku munsi wa mbere bishimye cyane ndetse n’umukino uba mwiza. Twifuza ko abafana bakwiyongera mu mikino iteganyijwe mu minsi iri imbere, kugira ngo banezezwe n’umupira w’amaguru ariko banawugiriramo amahirwe adasanzwe.”

Biteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ugushyingo 2025, muri Ahanad Bafana HQ hazerekanirwa imikino ya UEFA Champions League, by’umwihariko umukino wa Chelsea na FC Barcelone.

Skol yafatanyije na Airtel Rwanda gususurutsa abafana
Buri mufana yiyandikaga mbere yo kwinjira mu gikorwa cya 'Twagiye Morocco'
Ibinyobwa bya Skol bizajya bifasha abafana kongera amanota azabaha amahirwe yo kujya muri Maroc mu Gikombe cya Afurika
Abafana bari bateguriwe ahantu heza ho gufatira ibinyobwa bya Skol
Abafana bazajya bakurikira imikino bisanzuye
Ngabo Roben ni we washyushyaga abafana bari Ahanad Bafana HQ
Abafana ba Arsenal bishimiye intsinzi
Arsenal yanejeje abafana bayo nyuma yo kunyagira Tottenham Hotspur
Abafana bishimanye hagati yabo basangira ibinyobwa bya Skol
Buri cyumweru abanyamahirwe bazajya batsindira telefone igezweho ya iPhone 17
Abafana bacikanywe n'umunsi wa mbere bashishikarijwe kuzitabira imikino itaha

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages