Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2024, aho umuyobozi wa Orion BBC ndetse n’Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Ubucuruzi muri Old Mutual Insurance Rwanda bashyize ku mugaragaro iby’amasezerano y’impande zombi.
Iyi kipe ikigera mu Cyiciro cya Mbere yatangiye kugirana ubufatanye n’ibigo bya leta ndetse n’ibigenga hagamijwe guhangana n’imihindagurikire mibi y’ikirere binyuze muri siporo.
Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Ubucuruzi mu Kigo cy’Ubwishingizi cya Old Mutual Insurance Rwanda, Umwari Sonia, yavuze ko hari gahunda yo gushyira imbaraga ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Twishimiye kugira ubufatanye na Orion Basketball Club mu kuyitera inkunga y’ubukangurambaga bwayo bwa ‘One Shot, One Tree’. Impamvu twakoranye ahanini ni uko dushishikarijwe kugira icyo dukora mu baturage aho dukorera tunaharanira ejo hazaza heza h’u Rwanda.”
“Ibyo rero harimo gufatanya gutera ibiti ndetse n’ibindi byinshi tuzagenda dukora. Duhereye kuri Orion ariko tuzajya n’ahandi nka Ruhago cyangwa Volleball n’ahandi. Si aho gusa ahubwo dukorana n’inzu z’imyitozo mu Mujyi wa Kigali kandi hari inyungu bigira ku bakiriya bacu by’umwihariko.”
Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James, yavuze ko aya masezerano agiye kwiyongera ku yandi yari ahari bigatanga imbaraga mu kwihutisha intego zo gutera ibiti byinshi bishoboka muri uyu mwaka.
Ati “Bitewe n’uko ibyo dukora bisaba ubushobozi buri hejuru, hari byinshi bazadufasha kuko twe ntitwihagije. Hamwe na Old Mutual tuzongera amikoro ndetse no kwihutisha gahunda zo gutera ibiti. Ubu tumaze gutera ibiti birenga ibihumbi 60 ariko uyu mwaka ugomba kurangira duteye ibihumbi 500.”
Muri ubu bufatanye bw’impande zombi harimo kwamamaza ibikorwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse Orion BBC ikazajya yambara Old Mutual Insurance ku myambaro yayo.
Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni 63 by’ubwoko butandukanye, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Bitegangijwe ko muri ibyo biti byose 54% ari ibivangwa n’imyaka, 26% bikaba amashyamba asanzwe yo gufata ubutaka, 8% ni ibiti by’imbuto naho 10% ni ibiti by’imitako.
U Rwanda kandi rufite umuhigo wo kuba 30% by’ubuso bwarwo buteyeho amashyamba.
Amashyamba ahanamye atanga serivisi z’urusobe rw’ibinyabuzima ku gihugu, nko kugenzura ikirere binyuze mu gufata no gushyiraho imvura, kugenzura imigezi y’amazi, isuri, kurwanya imyuzure, gutanga amavuta y’ibiti ku mbaraga n’ibiti, gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije mu Rwanda no kurwanya ihumana ry’ikirere.
Amafoto: Nezerwa Salomon


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!