Yabivugiye mu gikorwa cya ICPAR cyabaye ku wa 13 Kamena 2025, ubwo uru rugaga rwasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, abakozi barwo bakibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakozi b’uru rugaga basobanuriwe ibice byose bigize uru rwibutso, bigaragaza amateka y’igihugu uhereye mbere y’ubukoloni no mu gihe cyabwo. Basobanuriwe uburyo ubuyobozi bubi bwabibye urwango mu Banyarwanda, ndetse havamo ingaruka zirimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko gusura uru rwibutso atari igikorwa cyo kwibuka gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera kureba aho igihugu cyavuye n’aho kigeze.
Ati “Gusura uru rwibutso biduha umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma, tukareba aho twavuye, tukareba aho tugeze ndetse n’aho tugana. Iyo uzi aho wavuye ni bwo ubasha no kwiha intego y’aho ushaka kugera kandi heza."
Yakomeje avuga ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye kumva ko nta mwanya wayo uhari, kandi ntaho bazayinyuza kuko intego y’Abanyarwanda bose ari ukwiyubaka.
Ati “Abafite ingengabiterezo bagomba kumenya ko ibyo bintu bitagifite umwanya, kandi ko ibyo bifuza bitazaba kuko turi maso. Tuzabirwanya twivuye inyuma kuko tuzi aho byatugejeje. Bagomba kumva ko ubu umwanya uhari ari uw’amajyambere, ubumwe no kwiyubaka.”
Nyuma yo gusura uru rwibutso, abagize urugaga rwa ICPAR bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!