00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Master Beauty Product imaze kuba ubukombe mu gukora ibikoresho by’isuku birimo amasabune

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 20 September 2024 saa 09:24
Yasuwe :

Uruganda rukora ibikoresho by’isuku y’umubiri n’iy’ibikoresho byo mu rugo, Master Beauty Product, rumaze kuba ubukombe ndetse n’igisubizo ku Banyarwanda mu kubagezaho ibikoresho by’isuku bifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Master Beauty Product imaze imyaka 10 itangiye ibikorwa byayo ikaba imaze gukora amoko atandukanye y’ibikoresho by’isuku birimo amavuta yo kwisiga, amasabune y’ubwoko butandukanye harimo n’akoreshwa mu isuku yo mu rugo.

Umuyobozi wa Master Beauty Product, Kagabo Jackson, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko intandaro yo gushinga uru ruganda ari ukugira ngo yihangire umurimo abinyujije mu byo yize ndetse afashe n’abandi kubona akazi, kuri ubu akaba amaze guha akazi abarenga 25.

Kagabo kandi yavuze ko yashakaga gutanga igisubizo ku Banyarwanda bategerezaga kubona ibikoresho by’isuku ari uko byaturutse hanze ariko ubu bikaba bitakiri ngombwa ko ibikoreshwa mu Rwanda ari ibiva hanze gusa.

Ati “Natangiye ibikorwa bya Master Beauty Product mu rwego rwo kwihangira imirimo bituritse kuri gahunda ya leta idusaba guhanga imirimo, ikindi ni uko nabonaga Abanyarwanda turangamiye ibikoresho biva hanze mbona ko natwe twabyikorera bigashoboka.”

Yakomeje avuga ko atari bo ba mbere baje bakora ibikoresho by’isuku ahubwo ko bashakaga kwagura isoko cyane ko ababikoraga batari benshi.

Ati “Tuza twasanze hari n’abandi bakora ibikoresho by’isuku ariko ntabwo babashaga guhaza isoko ry’u Rwanda twaje tuje kwagura isoko ndetse no guhaza ibyifuzo by’abatugana.”

Kagabo avuga ko kuba Leta y’u Rwanda yimakaza isuku ari mu byamuteye gukora ibikoresho by’isuku, bikiyungera ku kuba ari ibintu yize afitiye ubumemenyi.

Bimwe mu bikoresho bikorwa na Master Beauty Product birimo isabune yo gukaraba intoki ’master hand wash’, isabune yo koza ibyombo, ’simba dish washing’ ndetse n’isabune ikoreshwa mu kumesa biciye mu mashini yabugenewe imesa imyenda, ’Bleach whitener’.

Kagabo asobanura ko isabune yo gukaraba mu ntoki, master hand wash, yafashije abantu mu gihe cya Covid-19 aho abantu basabwaga gukaraba cyane mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo kandi ko ikomeje no kubafasha mu kwirinda ubushita bw’inkende.

Ntabwo ibyo ari byo bikoresho byonyine bikorwa na Master Beauty Product ahubwo hari n’ibindi bikoresho byinshi birimo imiti ikoreshwa mu bwiherero, amasabune akoreshwa mu gusukura mu mutwe ndetse n’amavuta yo kwisiga.

Kugeza ubu Master Beauty Product ifite amoko agera muri 30 atandukanye ikaba iyacuruza mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kagabo, yavuze ko muri iyi minsi kohereza ibicuruzwa byabo muri ibyo bihugu tuvuze haruguru bitoroshye kubera ko imipaka ifunze ariko ko mu bihe biri imbere niramuka ifunguwe bizongera bikagenda neza kandi ko bazanakomeza kwagura isoko no mu bindi bihugu byinshi.

Isabune ya Master Bleach Laundry whitener ikoreshwa mu mashini zo kumesa zabugenewe
Isabune ya Master hand wash ikoreshwa mu gukaraba intoki
Master Beauty Product ikora n'amasabune yo kumesa mu mu mutwe
Dish wash n'isabune ikoreshwa mu koza ibyombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .