Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabere ku cyicaro gikuru cya UTAB kiri mu Karere ka Gicumbi, ku wa 14 Kamena 2025.
Igikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mutete, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi zirenga 1.000 zihashyinguwe.
UTAB kandi yaremeye umuryango utishoboye warokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Mutete, aho yatanze ibikoresho by’ibanze byo mu rugo ndetse inawugabira inka.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cyo guha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi zishwe muri Jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse.
Ati “Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere, idutwara abacu twakundaga kandi tugikunda, idusigira ibikomere ku mutima no ku mubiri ariko turacyariho. Nidukomeze dutwaze.”
“UTAB nka Kaminuza izakomeza kubungabunga umurage wabo, umurage w’ubumuntu n’uw’ubupfura, by’umwihariko yita ku cyakomora abasigaye ari na yo mpamvu igikorwa nk’iki kijyana no kuremera Abarokotse Jenoside.”
Ubuhamya bwatanzwe na Mupenzi Joseph warokokeye ahahoze hakorera umushinga w’iterambere rya Byumba (DRB), ari na wo yakoragamo, ubu hakaba ari ho hubatse iyi Kaminuza ya UTAB, yavuze ko nk’abarokotse bashimira cyane abagize ubutwari bwo guhora bibuka, asaba abanyeshuri kuba intwari bakanazirikana amateka ya Jenoside bakurukije ubuhamya n’inyigisho bahabwa.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Christian, yagarutse ku mateka n’itegurwa rya Jenoside kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Bizimana yagarutse ku bwicanyi bwabereye ahahoze ari ku Gikongoro mu 1963, aho tariki ya 25 Ukuboza 1994, habayeho ubwicanyi bwiswe Noheli y’Amaraso.
Icyo gihe Abatutsi basaga ibihumbi 20 barishwe mu byumweru bibiri gusa. Abayobozi b’icyo gihe babwiye imiryango y’abiciwe ko uzajya ababaza aho imiryango yabo yagiye, bazajya bamusubiza ko yagiye Uganda.
Ati “Mwe rubyiruko murwanye Jenoside, murwanye ingengabitekerezo yayo, mwirinde ubacamo ibice, mwige muhindure icyasha kiri ku banyabwenge babayeho muri iki gihugu. Ni inshingano zanyu mu byo mwiga no mu byo mukoraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, basubiza ku mbuga nkoranyambaga abapfobya, abakerensa n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mbonyintwari akomeza avuga ko bibabaje kubona abana bavutse mu myaka ya 2006 kuzamura, bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside. bityo rero “urubyiruko rukwiye kwirinda inyigisho z’ubuyobe zikiri kugaragara mu ngo n’ahantu hatandukanye nko kuri za Youtube, Facebook, X n’ahandi.”


















Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!