00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Canal+ Rwanda yisunze irerero rya HHC bitera inkunga abana batishoboye

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 4 July 2024 saa 08:11
Yasuwe :

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ Rwanda yatanze inkunga ya ‘Projecteur’ izifashishwa mu kwerekana amashusho arimo aya ‘cartoons’ mu irerero ry’Umuryango mpuzamahanga ufasha abana (Hope and Homes for Children-HHC) bikazabafasha gukangura ubwonko bwabo no gukura mu ntekerezo.

Ni igikorwa cyabereye aho iri rerero riherereye mu Kagari ka Karugira mu Murenge wa Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 03 Nyakanga 2024, hanatangwa ifu y’igikoma mu kwita ku mikurire myiza yabo.

CANAL+ Rwanda yatanze ibikoresho byifashishwa mu gushushanya n’ibindi, byose bikorwa hagamijwe guha ibyishimo abo bana, hitabwa ku mikurire myiza ndetse n’uburezi bw’ibanze bubategurira gutangira amashuri bazi iby’ingenzi.

Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko iyi sosiyete yahisemo gutera inkunga HHC ndetse n’urwego rw’uburezi bw’u Rwanda muri rusange cyane ko abana n’urubyiruko ari bo Rwanda rw’ejo, bitezweho kuzazana impinduka nziza mu iterambere.

Ati ‘‘Twahisemo kugira ubu bufatanye kuko iyi ari inzu abana bakuriramo kandi bitangira hakiri kare, uburezi ni rwo rufunguzo. Turi kuvuga ku hazaza, kandi ni ukuhubaka uyu munsi binyuze mu gushora imari mu bana bacu n’urubyiruko.’’

CANAL+ Rwanda yateye inkunga ibikorwa byo kongerera ubushobozi iryo rerero itanga ibirimo ibiribwa, isukari n’ifu y’igikoma bihabwa abo bana, televiziyo imwe yongeweho ‘projecteur’, hanasimbuzwa ibikoresho birimo intebe.

Amashuri kandi yasizwemo amarangi yongerwamo imitako itandukanye mu buryo bwo kuhagira ahabereye abana kandi hatekanye hashobora no kwifashishwa mu biruhuko.

Akimana Coletha, ufite abana babiri barererwa muri Hope and Homes for Children ahamya ko ibikoresho CANAL+ Rwanda yahaye irerero, bizagira uruhare mu gukomeza kwagura imikurire y’ubwonko bw’abana babo.

Ati ‘‘Bigiye kuzadufasha cyane. Abana bacu mu gihe bazaba bari hano bazakanguka mu mutwe cyane bajijuke, bazagire icyo bimarira mu gihe kizaza.’’

Ibi kandi byashimangiwe na Ntibaziyandemye Jean de Dieu na we ufite umwana urererwa muri Hope and Homes for Children wagize ati ‘‘Kuza hano biradufasha tukabasha kujya guhiga ku rundi ruhande mu masaha ya mu gitondo […]. Kuba CANAL+ yabazaniye biriya bikoresho bagiye kudufasha mu buzima busanzwe byagure n’abana bacu mu bwonko.’’

Umuyobozi wa HHC Ishami ry’u Rwanda, Habimfura Innocent, yashimiye CANAL+ Rwanda ku nkunga yahaye iri rerero, anakomoza ku kuba ‘Projecteur’ itazagirira akamaro irerero gusa.

Ati ‘‘Ubu rero babonye televiziyo ya rusange y’Akagari ka Karugira, aho bose bazajya bateranira bakurikira gahunda zubaka igihugu, izijyanye n’ikiganiro by’uburezi, ibyo kurwanya igwingira, n’imikino muri rusange.”

“Ariko urubyiruko by’umwihariko ruzajya runaharebera umupira, nk’ahantu hizewe bikabagabanyiriza kuba bajya nko mu biyobyabwenge, ubusinzi cyangwa izindi ngeso zitari nziza.’’

Itorero ry’Umuryango mpuzamahanga ufasha abana, Hope and Homes for Children, ubu rirererwamo abana basaga 130 bo mu miryango itishoboye.

Ibyo bakorerwa byose bikorwa ku buntu mu buryo bwo guteza imbere imikurire y’abana hadasigajwe abaturuka mu miryango nk’iyo. Kuva washingwa mu Rwanda mu 2014, umaze kurererwamo abana bagera ku 1000 kongerwaho ubufasha buhabwa abangavu babyariye iwabo.

Umukozi w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe ingo mbonezamikurire (ECDs) n’imirire, Vestine Kabarore, yashimiye uruhare rwa Canal+ Rwanda na Hope and Homes for Children (HHC), anahamya ko inkunga yatanzwe izagira uruhare mu guteza imbere imiberero y’abana baharererwa.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo n'ababyeyi bafite abana barererwa muri HHC
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yishimanye n'abitabiriye iki gikorwa
Mu byatanzwe na CANAL+ Rwanda harimo n'ifu y'igikoma yo kurwanya imirire mibi mu bana barererwa muri HHC
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko kwita ku bana ari ugutegura ahazaza heza h'igihugu
Iyi projecteur yitezweho kuzagira uruhare mu gukangura ubwonko bw'abana bo muri HHC
Abana bahawe umwanya ngo bashushanye, ku buryo ubifitemo impano byamworohera kuzayikuza
Bamwe mu bayobozi ba Canal+ Rwanda, HHC n'ab'Akarere ka Kicukiro bitabiriye iki gikorwa
Abana bo muri HHC banigishwa ibirimo gushushanya
Ibikoresho byahawe Irerero rya HHC bizagira uruhare mu mikurire myiza y'abana barirererwamo
Abitabiriye iki gikorwa bizihiwe mu mbyino gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages