Zamuritswe ku wa 2 Kamena 2023 mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali hafi y’Isoko rya Kimironko, binatangazwa ku mugaragaro ko izo jus ziri ku isoko ry’u Rwanda guhera uyu munsi.
Harimo ikozwe muri pomme, iri mu matunda avanze n’imyembe n’iyo mu rubuto rwa Cherry. Izi jus zifite umwihariko wo kuba zikozwe muri izo mbuto ziziha umwimerere utuma zishobora gufunguzwa amazi menshi zikagumana icyanga ndetse ibiciro byazo bikaba biri hasi ku buryo zishobora kunyobwa n’abantu bose.
Uruganda Inyange Industries rwazikoze kandi rugamije korohereza abantu bagira ibirori byaba ibyo mu rugo, ku kazi n’ahandi, kugira ngo basangire iyo jus badahenzwe kandi bose bakomeze kuryoherwa.
Izi jus zije gukemura ikibazo cyane cyane ku bantu bafite imiryango y’abantu benshi bagiraga ikibazo cyo guhendwa n’ibinyobwa bibahagije, kuko zitubuka iyo zifunguwe kandi zikagumana uburyohe bwazo.
Mu gikorwa cyo kumurika izi jus, buri wese wacyitabiriye yahawe iyo kunywa kugira ngo yitangire ubuhamya ku buryohe bwazo.
Umwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa, Nyirimana Jean Claude, avuga ko izi jus ari igisubizo ku babyeyi bafite abana.
Ati ‘‘Izi jus icyiza cyazo ni uko zidahenze cyane. Uburyo karyoshye, nka pomme urakanywa ukumva ni pomme, ni keza nko kuri twe dufite abana.’’
Nyirimana yongeyeho ko zizafasha mu gukemura ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu nzoga z’inkorano zikabangiriza ubuzima, kuko izi jus ziryoshye zikaba zikozwe mu mbuto zuje intungamubiri kandi zikaba zidahenze.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi mu Inyange Industries, Maureen Maina, yavuze ko uru ruganda rwakoze izi jus mu guhaza ibyifuzo by’abakiliya barwo
Ati ‘‘Turabyumva ko abaguzi baba bashaka ibintu bikozwe mu buryo bwiza kandi bishobora guhabwa abantu benshi ndetse bakunda ibinyobwa bifite uburyohe butandukanye bakanakunda ibinyobwa bitandukanye.’’
Maina yongeyeho ko Inyange Industries yakoze izi jus ziri mu tujerekani tunini, mu rwego rwo kugabanya amacupa menshi ashyirwamo ibinyobwa. Ibi bikaba bijyanye n’intego y’u Rwanda ndetse n’Isi yose mu kugabanya amacupa agira uruhare mu kwangiza ibidukikije.
Uruganda Inyange Industries Ltd rumaze kuba ubukombe mu gukora ibinyobwa bitandukanye bidasembuye guhera mu 1999 ubwo rwatangiraga rutunganya amata nyuma rukongeraho ibindi birimo gukora rukanacuruza ibinyobwa binyuranye birimo amata, amazi, imitobe y’imbuto zitandukanye n’ibindi bicuruzwa biboneka ku isoko ry’u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!