Icyo gihembo Ansoni yahawe ni ikizirikana uburyo iyi ‘restaurent’ itanga serivisi nziza kuri bose.
Forty Under 40 global awards ni ibihembo bihabwa abantu bari munsi y’imyaka 40 bayobora ibigo byagize impinduka muri sosiyete.
Ibi bihembo byahawe abantu 40 baturuka mu bihugu 17, bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi, ikoranabuhanga, ubugeni n’umuco.
Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Dubai, aho cyari cyitabiriwe n’abacuruzi bakomeye, abanyacyubahiro ndetse n’abayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye.
Ansoni yavuze ko igihembo gikomeye ku Rwanda ndetse cyerekana uburyo ruri gukura mu mitangire ya serivisi ndetse n’imbaraga ziri gushyirwa mu gutuma umuco wo muri Afurika ugaragara binyuze mu mafunguro n’imitangire ya serivisi.
Akomeza avuga ko yanejejwe no guhagararira igihugu cye, ndetse binerekana aho u Rwanda ruhagaze mu ruhando mpuzamahanga.
Ati “Guhagarara hariya mpagarariye igihugu cyanjye byari binejeje ariko ni no kwibutsa ko ibitekerezo byacu, umuco wacu, icyerekezo cyacu bifite umwanya mwiza mu ruhando mpuzamahanga. Ndizera ko uyu mwanya ugiye gutera ishyaka abandi Banyafurika bakiri bato cyane cyane abagore, ubatere imbaraga zo kuyobora, kugira inzozi ndetse no kugira intego.”
Inka SteakHouse si restaurant ifite umwihariko mu kotsa inyama gusa ahubwo ni n’urubuga rwo kuzamura umuco Nyarwanda, dore ko Ansoni ayishinga ari yo ntego yari afite.
Si mu bijyanye n’igikoni gusa kuko iyi ‘restaurent’ ifite ubufatanye n’aborozi bayifasha kubona inyama zujuje ubuziranenge ariko na bo bakiteza imbere.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!