Ubundi ubucuruzi bwiza ni ugufata ibyo ukora ukabishyira ku isoko, ryaba mu gihugu imbere cyangwa isoko mpuzamahanga. Ubwo ni bwo bucuruzi bufite ishingiro.
Uwitonze Fortunate ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali yatangiye gutumiza ibicuruzwa mu Bushinwa kuva mu 2020. Icyo gihe yizeraga ko ibyo arangura byose abikura ku ruganda nyirizina, ariko mu 2023 yamenye ukuri ko atari ko bimeze.
Icyo gihe yabonye amahirwe yo gusura inganda zo mu Bushinwa, ariko atungurwa n’uko izo nganda yari azi ko akorana na zo zitamuzi habe na mba, ahubwo zizi abamufashaga kurangura (Abahuza).
Icyo gihe yahise amenya ko kandi igiciro yaranguragaho ibicuruzwa bye cyikubaga hafi inshuro eshatu, kuko buri muhuza wabaga uri hagati ye n’uruganda yageragezaga gukuramo inyungu ye.
Uwitonze agira ati “Natekerezaga ko ari uruganda ahubwo yari umucuruzi wo hagati. Ibyo nabonaga byose byari bihenze cyane ugereranyije nuko uruganda rubiranguza.”
Iki ni ikibazo atisangije wenyine, ahubwo Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura na cyo. Hari n’igihe bamwe muri bo baburira ibyo baranguye mu nzira kuko baba batazi neza abahuza bakoranye na bo.
Ni muri urwo hatekerejwe inzira yo gukemura iki kibazo mu buryo bwagutse, ikigo cya UZA Solutions Ltd. ku bufatanye na Alibaba Group bishinga urubuga rwa UZA Bulk rushobora guhuriza hamwe inganda n’abakiliya bazo.
Uru rubuga rufasha abacuruzi bo muri Afurika kubona inganda zirenga ibihumbi 10 zo mu Bushinwa kandi zizewe. Urukoresha abona ibicuruzwa bitandukanye mu buryo butekanye, buhendutse kandi bwihuse.
Kugeza uyu munsi uru rubuga rwa UZA Bulk rubonekaho ibicuruzwa birenga miliyoni 20 kandi biri ku giciro nk’icyo ku ruganda. Urukoresha yumvikana n’uruganda nta muhuza ujemo hagati y’impande zombi.
Umuyobozi Mukuru wa UZA Solutions Ltd, Iradukunda N. Yves, yagize ati “UZA Bulk si urubuga gusa, ni urugamba rwo kuzana impinduka. Dutumiza ibicuruzwa mu buryo bwiza, tukanabyohereza. Ibi bizadufasha guteza imbere inganda zacu no gukoresha ubushobozi bwacu bwose.”
UZA Bulk ifasha inganda zikorera mu Rwanda n’ahandi muri Afurika gushyira ibicuruzwa byazo kuri uru rubuga. Icyo gihe zibona amasoko yo mu karere ziherereyemo, haba muri Afurika no hanze yayo.
Eric Nshimiyimana ni umwe mu bacuruzi bungukiye kuri uru rubuga kuko mu bucuruzi bwe bwa telefone akorera i Kigali, ashimangira ko asigaye acuruza ku giciro gito kandi akabona “inyungu ihagije”.
Uru rubuga ni isoko ryiza rishobora gukorana n’umucuruzi muto ugitangira, ukora ubucuruzi buciriritse, cyangwa uruganda rwifuza kugurisha mu buryo bwagutse.
Buri wese akorera aho ari akihuza n’inganda z’aho ari ho hose ku Isi yifashishije UZA Bulk, kuko irenze kuba urubuga ahubwo ari inzira yoroshye mu kwagura ubucuruzi Nyafurika.
Uwifuza gukorana na UZA Bulk anyura kuri www.uzabulk.com.










Amafoto: Raoul Habyarimana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!