Ni igikorwa MTN Rwanda yakoze ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Gardens for Health International n’Akarere ka Gicumbi, mu rwego rwo gutaga umusanzu muri gahunda ya leta yiswe “Igi rimwe ku mwana umwe buri munsi”.
Imiryango 200 yagaragaje ko ifite ikigero kiri hejuru ku igwingira ry’abana, ni yo yahereweho ihabwa inkoko, buri umwe uhabwa ebyiri, mu gihe indi miryango ituye muri uyu Murenge wa Bukure izagenda izihabwa nyuma, abandi bakorozwa na bagenzi babo bazihawe mbere.
Mu Murenge wa Bukure, gahunda ya “Igi rimwe ku mwana buri munsi” yatangijwe na UNICEF ifatanyije n’Umuryango Garden for Health International, ikaba imaze imyaka ibiri ishyirwa mu bikorwa. Kuva icyo gihe imiryango 428 ni yo imaze gufashwa kurwanya imirire mibi.
MTN Rwanda ivuga ko iki gikorwa ari kimwe mu byo yiyemeje gukora mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kuko muri uyu Murenge wa Bukure yanahatangije gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, aho yubakiye igikoni Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Bukure.
Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, avuga ko mu mafaranga y’inyungu nke baba bakuye mu bakiliya babo, bagira ayo bakuramo akagaruka mu baturage mu gutera inkunga ibikorwa bituma bagira imibereho myiza.
Ati “Icya mbere kiri hejuru y’ibi ni ugufatanya na leta muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Kugira ngo umwana ave mu mirire mibi ntibisaba ibintu byinshi, bidusaba guhaguruka, abaturage bagahindura imyumvire tugahuza imbaraga zo gukumira igwingira mu gihugu cyose.”
Abaturage bahawe izi nkoko basabwe guhindura imyumvire yo kumva ko amagi ziteye ari ayo kujyana ku isoko akaribwa n’abakize gusa, basabwa kujya bayaha abana kugira ngo babarinde kugwingira.
Nsabimana utuye mu mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Bukure, yavuze ko imbogamizi ibatera kugwingiza abana zirimo kudaha agaciro akamaro k’ibikomoka ku matungo ku buzima bw’abana, ahubwo bikoherezwa ku masoko gusa.
Ati “Indi mbongamizi abaturage batari bamenya ni ukuba ufite inka umwana ntumuhe amata ahubwo ukayagurisha, wagira inkoko igatera ukagurisha aho kuriha abana ngo barirye. Icyo ni ikibazo gikomeye duhura na cyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yavuze ko hashyizweho uburyo bwinshi bwo gufasha abaturage kurandura ingwingira ry’abana, binyuze no muri gahunda ya “Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo mu iterambere”.
Avuga iyi gahunda yashyizweho hagamijwe guhindura imyumvire y’abaturage binyuze muri bo ubwabo. Aho umuturage wateye imbere mu kurwanya igwingira ry’abana, agomba gufasha umuturanyi we akamugira inama y’uburyo na we yakwikura muri ibyo byago.
Mbonyintwari yasobanuye impamvu batanze inkoko zitanga amagi ati “Igi buriya ni cyo kintu cya mbere gikungahaye ku ntungamubiri zirwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana. Ni na yo mpamvu twazihaye imiryango itishoboye yatoranyijwe kugira ngo ibone amagi bitayigoye.”
Mu ibarura ryakozwe mu myaka itanu ishize ryagaragaje ko abana 42.2% bari mu Karere ka Gicumbi bari bafite ikibazo cyo kugwingira, ariko mu riheruka rya 2024 ryagaragaje ko 19% ari bo basigaranye iki kibazo. Bigaragaza intambwe iri guterwa mu guteza imbere imirire myiza.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!