Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, kuva saa Tatu za Mugitondo kugeza saa Sita z’Amanywa, ku ishami ryayo riherereye i Remera.
Abitabiriye iki gikorwa bayobowe n’umutoza wabihuguriwe kandi ufite ubunararibonye mu gufasha abantu gukora siporo yo kunyonga igare ‘Spinning’, Michelle Nkurunziza, afatanyije na Hardi Sebanani.
Nkurunziza wateguye iki gikorwa yavuze ko yatunguwe no kubona abantu bitabira cyane ku nshuro ya mbere.
Ati “Urebye mu minsi yashize twari dufite impungenge z’uko dushobora kubura abantu ndetse na nimugoroba twari dufite umubare utari hejuru cyane. Gusa mu gitondo biyingereye cyane kugeza aho twagize abantu barenga 18 mu bagitangira iyi siporo, n’abarenga 40 mu byiciro by’abayimenyereye n’abatarayimenyera neza.”
“Uku kwari ukugerageza ngo turebe niba bizakunda ko iki gikorwa cyitabirwa, none twasanze ahubwo gikwiriye kuba buri kwezi na buri mwaka.”
Iyi siporo yakozwe ari itsinda ry’abantu bari hamwe bayobowe n’umutoza, buri wese akajya ku igare rye, noneho hagashyirwamo umuziki ujyanye na siporo bari gukora, bakanyonga mu buryo butuma umubiri uruhuka, bigakomeza imikaya no guhumeka neza.
Sebanani Hardi wabanye n’abakinnyi kuva batangiye kugeza basoje, yavuze ko ubwitabire buhari bwerekana ko abantu basigaye bakunda siporo.
Ati “Ubwitabire bwari hejuru, ariko urebye iyi siporo na yo iri kwitabirwa cyane kuko abantu bari kumva akamaro kayo. Ifasha abakuze kunanura imitsi mu ngingo zitandukanye by’umwihariko mu mavi no mu mugongo. Kuko twakoreshaga abantu bakoraga ibyo bakunze byatworoheye.”
Sebanani yongeyeho ko abakoze iyi siporo yari hagati y’iminota 30 na 45 bigendanye n’icyiciro bari barimo guhatanamo, bataye calorie 400 bigira ingaruka nziza mu mutwe no mu mubiri.
Abahize abandi bahawe ibihembo birimo umwaka wose bakorera imyitozo muri Fitnesspoint n’amagare yo gutahana bakajya bakorera siporo mu ngo zabo.
Karangwa Gamariel ni umwe mu batsindiye umwaka wose akorera siporo muri Fitnesspoint, gusa yavuze ko agiye guhita ashishikariza umuryango we gukunda siporo ya ‘Spinning’.
Ati “Ni iby’agaciro gukora siporo ukanatahana igihembo, ariko ntabwo ibi byiza nkwiriye kubyihererana dore ko nari nsanzwe mfite ifatabuguzi hano. Iki gihembo ngiye kugiha umugore wanjye na we tujye tuzana muri siporo, kuko umuryango ukora siporo ubaho neza.”
Amafoto: Munyemana Isaac


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!