Iki gikorwa giteganyijwe kuba ku wa 22 Ugushyingo 2025, kuva saa Tatu za Mugitondo kugeza saa Sita z’Amanywa, kikazabera ku ishami ryayo riherereye i Remera.
Abazitabira iki gikorwa bazayoborwa n’umutoza wabihuguriwe kandi ufite ubunararibonye mu gufasha abantu gukora siporo yo kunyonga igare, Michelle Nkurunziza, afatanyije na Hardi Sebanani.
Iyi siporo yo kunyonga igare ryo mu nzu izwi nka ‘Spinning’, ni imwe mu zimaze igihe kirekire zikorwa mu bice bitandukanye z’Isi ariko nanone ikaba umwihariko ku Banyarwanda.
Iyi siporo ikorwa ari itsinda ry’abantu bari hamwe bayobowe n’umutoza, buri wese akajya ku igare rye, noneho hagashyirwamo umuziki ujyanye na siporo bari gukora, bakanyonga mu buryo butuma umubiri uruhuka, bigakomeza imikaya no guhumeka neza.
Nkurunziza wateguye iki gikorwa akaba anayobora siporo ya ‘Spinning’ kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane muri Fitnesspoint, yashimangiye ko itamenyereye mu Rwanda ariko igirira umumaro umubiri w’uwayikoze.
Yagize ati “Spinning ni siporo irenze kunyonga igare ahubwo ni uburyo bwiza bwo guhuza abantu. Ndashaka ko abantu bamenya umunzero tuba dufite, uko umuziki wabafasha kandi muri hamwe.”
“Nyuma ya UCI [Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali], nabonye iterambere ry’igare mu Rwanda numva n’abandi batazi uburyohe bwaryo babwumva kandi batavuye aho bari.”
Abifuza kwiyandikisha muri iri rushanwa bajya i Remera kuri Fitnesspoint cyangwa bagahamagara 0793761400, bagahabwa nimero y’igare bazakoresha n’icyiciro bazakoreramo iyi siporo yaba ari umutangizi, umaze kumenyera cyangwa se uwabigize umwuga.
Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo birimo umwaka wose bakorera imyitozo muri Fitnesspoint n’amagare yo gutahana bakajya bakorera siporo mu ngo zabo.
Sebanani uzaba ari gutoza abakinnyi by’umwihariko abazaba bari kurushanwa yavuze ko “bazakoresha iminota iri hagati ya 30 na 45 bigendanye n’icyiciro bari guhatanamo.”
Muri iyo minota umukinnyi cyangwa ukora siporo aba ataye calorie 400. Ibi bigafasha abakuze, kandi impinduka mu mutwe no mu mubiri zitangira kuba ugitangira kuyikora.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!