Iki kiganiro giherutse kuba kigatambuka kuri Youtube, cyari kiyobowe na Okorafor Victor aho yari yakiriye umuyobozi wa RHA, Nsengiyumva Barakabuye.
Nsengiyumva Barakabuye yavuze ko RHA ari ihuriro ry’abafite amahoteli, inzu zicumbikira abantu; Guest houses, Lodges, Night Clubs, za restaurants, ahacururizwa ikawa n’utubari nk’ibikorwa bifite aho bihuriye no kwakira abantu.
Yavuze ko ibyo ari bimwe mu bigize urwego rw’ubukerarugendo kandi bigira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Yavuze ko iterambere ry’urwego rwo kwakira abantu mu Rwanda rituruka kuri politiki y’igihugu ihari yo korohereza abashoramari, kuko ubu gutangiza ubucuruzi mu Rwanda bisigaye bisabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere.
Nsengiyumva yavuze ko ihuriro ryashyizweho mu rwego rwo guteza imbere abari muri serivisi zo kwakira abantu mu Rwanda no kubakorera ubuvugizi.
Yagize ati “ Tugiye dufite inzego zitandukanye. Ku rwego rw’igihugu dufite komite igizwe n’abantu batanu, kandi mu gihugu hose dufitemo amatsinda (zones) 18. Muri buri karere hari komite itegura inama kandi ikishakamo ubushobozi”.
Yavuze ko hejuru y’ubuvugizi, ihuriro rinahagararira abanyamuryango ahantu hatandukanye kugira ngo inyungu zabo zibungabungwe.
Mu bijyanye n’ubucuruzi, uyu muyobozi yavuze ko bafasha abanyamuryango kwamamaza ibyo bakora bifashishije imbuga zo kuri murandasi zinyuranye, batibagiwe no gukorana n’ibitangazamakuru binyuranye.
Abanyamuryango ba RHA kandi bafashwa kubona amakuru bakeneye mu bijyanye n’akazi kabo, kandi bakanamamariza ibyo bakora mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize “Tugira uruhare mu iyamamazabikorwa mpuzamahanga, nko gukorana na televiziyo yamaye yitwa ITV, twitabira amamurikagurisha mpuzamahanga ashingiye ku bukerarugendo abera mu Burayi, tukabaratira ibyacu kandi natwe tukagira ibyo tubigiraho.”
Yakomeje agira ati “Tuvuge wenda nk’iyo umunyamuryango ufite hoteli cyangwa ikindi gikorwa akaba akeneye amakuru y’aho yakura ibyo akeneye, dushaka ababifite tukamuhuza n’abo mu buryo bworoshye.”
Empathy Manor Guest house ni kimwe mu bigo byakira abantu gikorera mu Rwanda, ariko kikaba gifite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iherereye neza neza i ruhande rw’amazi magari ya Nyarutarama, ku kibuga cya ‘golf’. Abakunda gutembera no gukora siporo bahagirira ibihe byiza, kuko icyo kibuga cya ‘golf’ kiri mu bya mbere byiza biboneka muri Afurika y’uburasirazuba.
Empathy Manor ifite serivisi zitandukanye iha abayigana zirimo nko; kubaha amafunguro ateguye neza cyane, kubacumbikira n’ibindi.
Akarusho mu gucumbikirwa na Empathy Manor kandi ni uko uharaye amajoro arindwi bamwogeza irya munani ku buntu.
Ku abagana cyangwa abifuza kugana Empathy Manor bifuza kugira ibyo bamenya kuri Empathy Manor Guest House ndetse no ku Rwanda bijyanye n’ubukerarugendo basura https://empathymanor.com/blog/ Cyangwa bakanyura kuri.
Website: https://empathymanor.com
Facebook: https://www.facebook.com/empathymanorofficial
Twitter: https://twitter.com/empathymanor?s=12
Instagram:https://instagram.com/empathymanor_official?igshid=nurgek1pq8ix





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!