Ni inyungu yatangajwe ku wa 29 Kamena 2025, mu Nteko Rusange Ngarukamwaka ya COPEDU PLC yateraniye i Kigali.
Muri iyi nama abanyamigabane bagaragarijwe uburyo iki kigo cy’imari kiri gutera intambwe ishimishije, hashingiwe ku byagezweho mu mwaka ushize.
Aba banyamigabane kandi bashimiwe kuba batoye kongera imigabane yabo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga w’inyubako y’icyicaro gikuru cya COPEDU PLC.
COPEDU PLC yatangaje ko amafaranga ibikiye abakiliya yiyongereyeho 11% agera muri miliyari 32,3 Frw, avuye kuri miliyari 24,8 mu 2024.
Mu 2024, umutungo rusange wa COPEDU PLC wiyongereyeho 9% kuko wavuye kuri miliyari 46,3 Frw, ugera kuri miliyari 51,250 Frw.
Muri uyu mwaka kandi amafaranga COPEDU PLC ibikiye abanyamuryango bayo yiyongereyeho miliyari 3,830 Frw, aho yavuye kuri miliyari 34 Frw agera kuri miliyari 38.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU PLC, Nyiraneza Vestine, yagaragaje ko ku kigero cya 95% by’ibyo bari biyemeje gukora mu 2024 byagezweho neza.
Yagize ati “COPEDU PLC ihagaze neza muri rusange kubera ko byinshi mu bikorwa twari twiyemeje twabigezeho ndetse bingana na 95%. Bigaragaza ubwitange n’umurava by’abakozi ba COPEDU PLC.”
“Iterambere COPEDU PLC igezeho uyu munsi riva mu gutahiriza umugozi umwe kuri twese harimo abanyamigabane, abayobozi n’abakozi tutirengagije n’abafatanyabikorwa bacu bo mu nzego zitandukanye.”
Mu mwaka ushize COPEDU PLC yagize uruhare mu bindi bikorwa biteza imbere umuryango Nyarwanda, nko gushishikariza abagore gutinyuka imirimo ibyara inyungu no gukorana n’ibigo by’imari.
COPEDU PLC ni ikigo cy’imari kimaze imyaka irenga 27 gitanga serivisi zo kuzigama n’inguzanyo, aho kuri ubu gifite amashami 11 hirya no hino mu gihugu kandi atandatu muri yo ayoborwa n’abagore.
Nanone kandi 70% by’imigabane ya COPEDU PLC ifitwe n’abagore, ndetse na Komite Nyobozi yayo igizwe n’ubwiganze bw’abagore ku kigero cya 66%, na 63% by’abakozi bose bakaba abagore.












Amafoto: Karinganire Hassan
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!