Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2022, ku cyicaro cy’iri shuri giherereye mu murenge wa Kinyinya. Umuyobozi wa Kepler Baylie Damtie na Sophie Tchatchoua uyobora Canal Plus Rwanda nibo bashyize umukono kuri aya masezerano.
Mu bikubiye muri ayo masezerano harimo ko abanyeshuri ba Kepler College, bagiye kujya bajya kwimenyereza gushyira mu ngiro amasomo bize mu kigo cya Canal Plus Rwanda.
Umuyobozi wa Canal Plus Rwanda, Tchatchoua avuga ko mu masezerano basinyanye harimo ko abanyeshuri bazajya bajya kwimenyereza umwuga by’umwihariko mu kazi gatandukanye gakorwa muri Canal Plus, bigendanye n’amasomo yabo.
Ati “Muri gahunda dufite harimo no guteza imbere ireme ry’uburezi, ni yo mpamvu kandi twegereye ikigo cya Kepler College kugira ngo dufatanye muri uwo murongo. Abanyeshuri biga hano bazajya baza muri Canal Plus bimenyereze mu byiciro bitandukanye haba mu bucuruzi, imenyekanishabikorwa, ubucungamari, tekiniki ndetse n’ibindi”.
Yakomeje avuga ko umunyeshuri azajya yimenyereza igihe kingana n’amezi atandatu ariko ashobora kongerwa igihe biboneka ko ari ngombwa.
Umuyobozi wa Kepler College, Prof. Baylie Damtie Yeshita, avuga ko ari amahirwe babonye kandi akomeye agamije guteza imbere umunyeshuri, haba mu ishuri ndetse no hanze mu gihe ageze mu kazi.
Ati “Aya ni amahirwe akomeye abanyeshuri bacu babonye, ahasigaye ni ahabo kugira ngo bayabyaze umusaruro. Mu byo twumvikanye harimo ko abana bazajya bajya kwimenyerezayo akazi, ariko kandi twebwe indi nyungu dufitemo ni uko abakozi ba Canal Plus bazajya baza guha amasomo amwe n’amwe abanyeshuri bacu. Bakayatanga babasanze hano ku ishuri.”
Canal Plus nk’ikigo kiri mu mutaka wa Vivendi Group, ifite bindi bigo nka Canal Box itanga ifatabuguzi rya internet na Canal Olympia ifite inzu y’imyidagaduro, aya masezerano avuga ko Kepler izoroherezwa mu gihe yakenera imwe muri serivisi zitangwa n’ibyo bigo biri muri Vivendi Group.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!