00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LOLC Unguka Finance na BRD byasinyanye amasezerano ya miliyari 6 Frw yo kuzamura ibigo by’ubucuruzi biciriritse

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 1 July 2025 saa 05:59
Yasuwe :

Ikigo cy’Imari cya LOLC Unguka Finance na Banki y’Iterambere y’u Rwanda, BRD, byasinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 6 Frw zizifashishwa ku gufasha abafite amikoro make, kugira ngo bagere ku nzozi zabo zo gutunga inzu no guteza imbere ibigo by’ubucuruzi biciriritse.

Ku wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, ni bwo aya masezerano yagizwemo uruhare na Banki y’Isi ndetse na Banki yo muri Aziya ishinzwe guteza imbere Ibikorwaremezo, AIIB, yasinywe.

Aya masezerano agabanyije mu bice bibiri, aho igice cya mbere gifite agaciro ka miliyari 4 Frw.

Binyujijwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gufasha ab’amikora make kubona inzu, LOLC Unguka Finance PLC izajya itanga inguzanyo ku miryango yinjiza ari munsi ya miliyoni 1,2 Frw ku kwezi.

Umuryango uzajya uhabwa inguzanyo itarengeje miliyoni 40 Frw yo kuwufasha kugura inzu.

Muri iki gice, abagera kuri 200 bazahabwa inguzanyo zibafasha kuba bakwigurira cyangwa bakiyubakira inzu.

Igice cya kabiri kizaba gifite agaciro ka miliyari 2 Frw, aho inguzanyo izajya ihabwa ibigo by’ubucuruzi biciriritse ndetse imishinga igera kuri 33 na yo ihabwe inguzanyo.

Biteganyijwe ko icyo gihe abagera kuri 800 bazahabwa akazi, harimo abagore 389.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko aya masezerano yasinywe mu buryo bwo koroshya imibereho y’abaturage.

Ati “Ubu bufatanye bwerekana ko twese dufite umugambi wo gukomeza kubaka uburyo buzafasha abakiliya bacu kuba babona inzu babamo biboroheye no kubafasha gutuma ubucuruzi bwabo bukomeza gutera imbere.”

Umuyobozi wa LOLC Unguka Finance PLC, Justin Kagishiro, yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye, bagiye kongera ibikorwa bakoraga byo guteza imbere imiturire ndetse no gufasha ibigo by’ubucuruzi biciriritse.

Ati “Ubu bufatanye bugiye kutwongerera ubushobozi mu gukomeza gutanga umusaruro ku bigendanye no guteza imbere imiturire itaboneye no gutanga inguzanyo ku baturage bafite ibigo by’ubucuruzi biciriritse.”

Kagishiro yongeyeho ko ibyo bizafasha abaturage kwiteza imbere n’igihugu kidasigaye.

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye ba BRD na LOLC Unguka Finance PLC bari bitabiriye isinywa ry’aya masezerano
BRD na LOLC Unguka Finance PLC bizafasha abaturage kugira inzu zabo bwite
LOLC Unguka Finance PLC izahabwa arenga miliyari 6 Frw binyuze mu masezerano y’imikoranire yagiranye na BRD
Umuyobozi wa LOLC Unguka Finance PLC, Justin Kagishiro, n’Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, bari gushyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa LOLC Unguka Finance PLC, Justin Kagishiro, yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye bagiye kongera ibikorwa bakoraga byo guteza imbere imiturire no gufasha ibigo by’ubucuruzi biciriritse
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ubu bufatanye bwerekana ko biteguye gushyiraho uburyo bwafasha abantu gutuma ubucuruzi bwabo butera imbere

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages