00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Insurance yakanguriye abahinzi n’aborozi kwitabira gushinganisha imitungo yabo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 13 September 2024 saa 04:16
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BK Insurance) yakanguriye abahinzi n’aborozi kwitabira gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo byabo, kuko bari mu bafatiye runini ubukungu n’iterambere ry’igihugu muri rusange, yanibukije kandi n’abandi bafite imitungo yaba inzu n’imodoka gukomeza kwitabira kubishinganisha.

Mu nama ngarukamwaka ya gatatu y’Ihuriro ry’Ibigo by’abahuza mu bwishingizi mu Rwanda, Rwanda Insurance Brokers Association, RIBA, iteraniye mu Karere ka Musanze kuva kuwa 11-14 Nzeri 2024, yigira hamwe kumenyekanisha akamaro k’ubwishingizi, BK Insurance yagaragaje ko ikomeje gufasha abashinganisha imitungo yabo kandi ko itasize inyuma abahinzi n’aborozi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yagarutse ku kamaro k’inama nk’iyo baba bahuriyemo, avuga ko bahigira byinshi kandi ko kugira ubwishingizi ari ingenzi cyane kuko birinda igihombo uwabufashe cyane cyane mu gihe cy’ibyago n’impanuka.

Yagize ati "Tuba twahuye n’abakora mu bwishingizi mu Rwanda no mu mahanga kugira ngo turebere hamwe uko twamenyekanisha ubwishingizi mu Rwanda kuko buracyari hasi kubera ko bataramenya akamaro kabwo."

"Akamaro ko kuba ufite ubwishingizi ni uko iyo ubufite uba wumva utuje kuko uba uzi neza ko umutungo wawe cyangwa se ubuzima bwawe mu gihe cy’akaga uba uzagobokwa. Abenshi mu Rwanda bafata ubwishingizi iyo ari ngombwa, nk’igihe banki yabubatumye cyangwa batinya gufatwa na Polisi ku bafite ibinyabiziga."

Yakomeje avuga ko kuri ubu nka BK Insurance bakoze ibishoboka byose ngo begereze abaturage ubwishingizi kuko ibyago bitagendera ku bushobozi bw’umuntu bihombya bose, ariko ku bafite ubwishingizi bo baragobokwa.

Ati "Aha rero turimo kureba uko na wa muturage w’amikoro make yagira ubwishingizi akagobokwa. Twebwe nka BK Insurance dufite ubwishingizi bw’imitungo burimo ibinyabiziga, inkongi y’umuriro, ibihingwa n’indi mitungo y’abantu, turabasaba rero ngo batugane kugira ngo tubagoboke mu gihe cy’impanuka n’ibiza birinde kugwa mu bihombo."

Ikigo cy’Ubwishingizi cya Banki ya Kigali, BK Insurance, gitanga ubwishingizi rusange, nk’ubwishingizi bw’ibinyabiziga, ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ingendo, uburyozwe, ubwishingizi mu bwubatsi, ubw’ingendo, ubuhinzi n’ubworozi n’ubundi butandukanye.

BK Insurance iteganya ko mu myaka itanu iri imbere kizaba gifite abahuza mu bwishingizi 14410 bageza gahunda z’ubwishingizi ku bahinzi.

Mu nama y'abahuza mu bwishingizi bahurira hamwe bagasangizanya ubunararibonye ku bigo byo mu Rwanda no mu mahanga
BK Insurance itanga ubwishingizi rusange n'ubw'ubuhinzi n'ubworozi
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yijeje ababagana ko bazakomeza kubarinda ibihombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .