Ni abanyeshuri basaga 50 bakiriwe ku cyicaro cya ILPD kiri mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, ari naho bazafatira amasomo yabo mu buryo buhoraho.
Abo banyeshuri bakiriwe muri ILPD baturutse mu bihugu bitandukanye harimo u Rwanda, Nigeria, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bénin, Sudani y’Epfo, u Burundi, Gambia, Cameroun na Ghana.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yabwiye aba banyeshuri ko bagiye guhabwa ubumenyingiro mu mategeko, bityo bakwiriye gushyira umuhate mu masomo yabo.
Ati “Icyo nsaba abanyeshuri bashya baje kwiga muri ILPD, ni ukugira umuhate n’umurava mu masomo yabo. Bagashaka ubumenyingiro.”
Dr. Muyoboke yavuze ko impamvu abanyeshuri bava mu bihugu byo hanze bakaza gushakira ubumenyi mu Rwanda, ari uko ILPD ifasha abanyamategeko gusobanukirwa sisitemu z’amategeko ya ‘Civil Law’, ‘Common Law’ ndetse n’amategeko akomoka ku muco Nyafurika.
Ati “Mu Rwanda ni ho honyine muri Afurika usanga twigisha muri izo sisitemu z’amategeko eshatu. Guhuza ubu buryo bituma abanyametegeko babasha gushakisha mu buryo bworoshye ibisubizo ku bibazo by’amategeko abaturage baba bafite.”
Uburyo bwa ‘Common Law’ bukoreshwa cyane mu bihugu bivuga Icyongereza, bukaba bukomoka mu Bwongereza. Ubwa ‘Civil Law” bukoreshwa cyane mu bihugu bivuga Igifaransa, Igitaliyani n’Ururimi rwo muri Espagne n’urwo muri Portugal.
Umunya-Uganda, Brian Mugaga, wiga muri ILPD yavuze ko nubwo yarangirije amasomo iwabo, hari ubumenyi yifuje gukura mu Rwanda.
Ati “Nasoje kaminuza muri Uganda mu 2017 ndetse maze igihe ndi umunyamategeko. Nashakaga kwiyungura ubumenyi mu by’amategeko nkora ubushakashatsi nsanga mu Rwanda hari ishuri ryigisha mu buryo bwa ‘Common Law’ na ‘Civil Law’. Niteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe.”
Nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi bwa ILPD, aba banyeshuri basuye ibice bitandukanye ndangamateka by’Akarere ka Nyanza, birimo Ingoro y’Abami b’u Rwanda, Inyambo ndetse n’Ingoro ibumbatiye amateka yo Kwigira.
Kugira ngo ujye mu mirimo nk’iy’ubushinjacyaha mu Rwanda, kuba umwanditsi w’urukiko, umucamanza n’umwunganizi mu mategeko, bisaba kuba waranyuze muri iri shuri rifite amashami i Nyanza, i Kigali na Musanze.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!