00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bahize Abanya-Uganda muri ’I&M Bank Katogo Golf Series’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 November 2025 saa 11:09
Yasuwe :

Abanyarwanda bakina Golf bitwaye neza imbere y’Abanya-Uganda mu irushanwa rya ‘I&M Bank Katogo Golf Series’ ryakiniwe mu Rwanda bwa mbere rihuje abakinnyi bo mu bihugu byombi.

Ni irushanwa ryateguwe ku bufatanye bwa I&M Bank Rwanda na I&M Bank Uganda, ribera ku kibuga mpuzamahanga cya Golf i Kigali cya Kigali Golf Resorts & Villas.

Abakinnyi 264 ni bo biyandikishije gukina iri rushanwa ryarimo ribera hanze ya Uganda ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2024 ubwo ryaberaga Limuru Country Club muri Kenya.

Mu bakinnyi barihatanyemo harimo abarenga 80 baturutse muri Uganda biganjemo ababarizwa muri Entebbe Golf Club.

Abakinnyi bahize abandi bose muri rusange ni Josephine Lee mu bagore ukinira i Kigali, mu bagabo akaba Mucyo January na we ukinira i Kigali.

Umukinnyi wateye umupira akawegereza umwobo kurenza abandi mu bagore ni Maxi Byenkya mu bagore na Benjamin Manzi mu bagabo. Irakoze Sylivie yateye umupira muremure kurenza abandi mu bagore, mu gihe mu bagabo ari Mukisa Benjamin bombi bakinira amakipe y’igihugu y’u Rwanda.

Irakoze watahanye ibihembo bibiri yanarushije abandi bagore bari bahatanye na we mu cyiciro cya Division A. Eve Tushabe Muvunyi yegukanye Division B, Pearl Karungi atwara igihembo muri Division C.

Mu byiciro bitandukanye mu bagabo, Rutamu Innocent yatsinze muri Division A, Kabatende Darlington ahiga abandi muri Division B, mu gihe Habumuremyi Théogène yatsinze muri Division C.

Muri rusange abakinnyi bagize Ikipe ya Kigali Golf Club yagize amanota 759, batsinze Katogo Golf Club yagize amanota 701.

Umukinnyi witwaye neza wa I&M Bank ni Diane Mukunde wo muri I&M Bank Rwanda.

Irakoze witwaye neza yaganiriye na IGIHE, avuga ko ari irushanwa ritari ryoroshye ariko ryongereye ubumenyi Abanyarwanda.

Ati “Twakinnye neza uyu munsi twitwara neza ariko ntabwo ryari ryoroshye kuko twakinaga n’abo tutamenyeranye. Nubwo twatsinze ariko hari ubumenyi badusigiye ku buryo mu marushanwa mpuzamahanga twazabukoresha.”

Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Iddy Rugamba, yashimiye abitabiriye irushanwa anabasaba kugaruka mu marushanwa ya Golf mu Rwanda.

Ati “Ni iby’agaciro kuba twakiriye umuryango wa Katogo Golf mu Rwanda, twizeye ko mwakiriwe neza. Iki gikorwa kirerekana duhuriyeho, aho tuba I&M Bank imwe ndetse n’umuntu umwe kubera uburyohe bwa Golf. Iri si irushanwa gusa ahubwo ni ukwishimira ubucuti dufitanye no kugirana imikoranire y’impande zombi.”

Rugamba yongeyeho ko hari icyizere ko izi mpera z’icyumweru zabaye amahirwe ku bakinnyi ba Golf biganjemo abashoramari n’abacuruzi, baganira ku kwagura imikorere yabo ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa serivisi z’Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri I&M Bank Uganda, Annette Nakiyaga, yavuze ko

Ati “Irushanwa rya I&M Bank Katogo Golf Series ni rimwe mu marushanwa make muri Uganda yarenze imbibi z’igihuhu, ibigaragaza iterambere ryacu. Ntekereza ko noneho guhera uyu munsi ari bwo ibyiza bitangiye, aho tuzashimangira ubufatanye bw’impande zombi muri siporo no mu ishoramari.”

I&M Bank (Rwanda) Plc yatumiye aba bakinnyi bose ku kuzitabira irushanwa ryayo iteganya gutangiza mu mwaka utaha.

I&M Bank Rwanda yifuza gutangiza irushanwa ryayo bwite
Irushanwa rya I&M Bank Katogo Golf Series ryatumye abashoramari ku mpande zombi bahuza urugwiro
Abakinnyi 264 ni bo biyandikishije gukina irushanwa rya I&M Bank Katogo Golf Series
Irushanwa rya I&M Bank Katogo Golf Series ryabereye hanze ya Uganda ku nshuro ya kabiri
Abakunzi ba Golf bakurikiye iri rushanwa mpuzamahanga
Abakozi ba I&M Bank ya Uganda n'iyo mu Rwanda bagize uruhare runini mu gutegura irushanwa
Buri mukinnyi witwaye neza yatahanye igihembo
Abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa bahawe ibikombe
Andrew Kulayige ni we wayoboye umuhango wo gutanga ibihembo
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Benjamin Mukisa, ari mu bakinnyi bitwaye neza
Irakoze Sylvie yitwaye neza mu irushanwa rya I&M Bank Katogo Golf Series

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages