00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abangavu barenga 250 bafashijwe gukira agahinda gakabije

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 27 June 2024 saa 02:43
Yasuwe :

Umuryango mpuzamahanga ufasha abana, HHC [Hope and Homes for Children], Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe na Africa Quantitative Science byafashije abakobwa bagera kuri 252 babyariye iwabo gukira agahinda gakabije.

Abakobwa bafashijwe ni abo mu Karere ka Kicukiro nk’uko byagaragajwe mu gikorwa cyabaye ku wa 26 Kamena 2024, kuri Norrsken House Kigali.

Umuyobozi wa HHC ishami ry’u Rwanda, Habimfura Innocent yavuze ko imikorere yayo ishingiye gufasha ababyariye iwabo cyane ko ibibazo byabo biba bihuye.

Ati “Uwabaye mu buzima niwe muhanga wabwo […] abana bose batewe inda bahuriye ku kibazo cy’agahinda gakabije ndetse n’imbaraga bifitemo imbere, ariko zitabona uko zisohoka kuko sosiyete itabakira kugeza aho nabo batakaza icyizere.”

“Tubafasha mu mibereho myiza, ubukungu, uburezi, n’imibanire yabo ubwabo n’imiryango yabo.”

Abafashijwe bavuga ko HHC ari nk’umuti w’umutima ku buzima bwabo kuko bwari bugizwe n’amarira.

Mutoni Jennifer w’imyaka 21 wafashijwe yabwiye IGIHE ko bari baraheranwe n’agahinda bumva ko sosiyete itabakira ariko HHC yabafashije kwiyakira no kwiga imyuga igezweho.

Ati “Badufashije kwiyakira mu buzima bubi twari tubayemo banadusubiza mu ishuri twiga imyuga. HHC yaduhaye n’igishoro cyo gutangiza ibyo twize, ubu twese turakora ubu njye nize ubudozi ndanabukora kandi ndikorera.”

Mutoni yakomeje asaba HHC ko yareba abandi bana b’abakobwa babyariye mu rugo ikababa hafi nk’uko yabafashije, anagira bagenzi be b’abangavu babyariye mu rugo ko ubuzima butaba burangiye badakwiriye gucika intege.

Akimanimpaye Clementine ufite umwangavu wafashijwe na HHC yavuze ko binyuze mu kubaganiriza yabafashishije kwiyakira no kwakira abana babo cyane ko abenshi batari bakibana.

Ati “Baratuganirije twumva ko dukwiriye kwiyakira kandi tukakira abana bacu […] Abana baduciriye bugufi nabo bemera kuba abana mu rugo.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera abana [NCDA], Ingabire Assoumpta yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda zitandukanye zo gufasha abangavu babyarira mu rugo bafatanyije n’abafatanyabikorwa.

Ati “Uyu munsi turi kumwe na HHC yafashije abatuye muri Kicukiro ariko mu gihugu hose haba ibikorwa byo kwita kuri aba bana. Imibare y’ababyarira mu rugo igenda yiyongera ariko hamwe n’ingamba ziba zafashwe hari aho bigera ukabona imibare yagabanutse mu turere tumwe na tumwe.”

Umuyobozi wa HHC ishami ry'u Rwanda, Habimfura Innocent yatangaje ko abangavu babyariye mu rugo bafashwa hagendewe ku bushakashatsi bubakorwaho bw'ibyo bakeneye
Mukantwari Claudine wafashijwe na HHC kwiga ubukanishi ubu akorera ikigo cy'ubwikorezi gikomeye
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assoumpta, avuga ko gahunda zo gufasha abangavu babyariye iwabo zigomba kugirwamo uruhare n'abafatanyabikorwa
Abangavu bafashijwe na HHC bagira igihe cyo guhura bakaganira bakanatarama
Akimanimpaye yavuze ko yafashijwe kwakira abana babo
Mutoni Jennifer uri mu bafashijwe na HHC yavuze ko yari yaraheranwe n'agahinda ariko ubu ari umudozi mwiza wikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages