Aba bakozi basuye uru rwibutso ku itariki ya 7 Kamena 2024 aho bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 59 ziharuhukiye ndetse banashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro.
Uru rwibutso ni rumwe mu nzibutso umunani ziri ku rwego rw’Igihugu bitewe n’amateka ndengakamere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, Mutuyimana Divine, yasobanuriye aba bakozi ko mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, muri Nyarubuye Abahutu n’Abatutsi baho bari barakomeje kunga ubumwe bagendeye ku mvugo ya ‘Nta Mututsi w’i Kibungo’ bitewe n’uko bari baranze kwimika inzangano.
Ibyo ariko ntibyakomeje kubahira kuko Jenoside igitangira ubuyobozi bwaho bwabonye uwo mugambi w’ubumwe bawukomeje bucura undi mugambi mubisha wo kubategeza Interahamwe ngo zibatinyure gutangira kwicana.
Kuva ku itariki ya 14 Mata, Interahamwe zifatanyije n’abajandarume biraye mu Batutsi bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Nyarubuye barabica harokoka mbarwa bitewe n’uburyo babishemo.
Mutuyimana yavuze ko i Nyarubuye Jenoside yakoranywe ubunyamaswa bukomeye harimo gusuka urusenda rwokeje ku Batutsi batemwe ngo uwo babona agihumeka bahite bamusonga bamwice, kunywa amaraso y’Abatutsi, kurya imitima n’imyijima yabo byokejwe, gutema ishusho ya Yezu n’ibindi bitandukanye.
Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ubuhamya bwa Komiseri wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Rwakayigamba Ferdinand, wasangije abandi inzira y’umusaraba yanyuzemo akicirwa umugore n’abana bose ariko nyuma aza kurokorwa n’Inkotanyi aniyemeza gufatanya na zo ku rugamba rwo guhagarika Jenoside mu bindi bice, none akaba amaze kwiyubaka bigaragara.
Umuyobozi wungirije wa IRPV, Twahirwa Ebert yavuze ko amateka basobanuriwe ashengura umutima ariko ari isomo rikomeye ryo kubakiraho imbere heza.
Yagize ati “Tumenye uburyo ndetse n’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye yakoranywe. Iyo utasuye ahantu by’umwihariko ufata ibintu muri rusange ariko amateka ya hano ateye agahinda cyane.”
Yongeyeho ati “Abaduhaye ubuhamya bagarutse ku buryo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yabatwaye imbaraga ngo ishoboke. Uwashaka gusubiza inyuma ubumwe wese ubu twabasha kumwamagana kuko twiboneye urugero rw’amateka ya hano.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, Nzamukosha Clémentine, yavuze ko nyuma y’amateka ashariye cyane aka gace kanyuzemo, ubu kamaze kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abagatuye bakaba babanye neza kandi barahanye imbabazi.
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyaranzwe kandi no kuremera uwayirokotse n’Urwibutso ruterwa inkunga mu rwego rwo gukomeza kurufata neza no kubungabunga amateka.
Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda rugizwe n’abarenga 240 rukaba rwarashinzwe mu 2010 hagamijwe guteza imbere umwuga w’igenagaciro. Muri serivise rutanga harimo kugena agaciro k’imitungo itimukanwa irimo nk’ibibanza, inzu ndetse n’igenagaciro ku bikorwa byo kwimura abantu hagamijwe inyungu rusange.



















Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!