00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

80% by’abanyeshuri bahawe impamyabushobozi na Hope Skills Academy batangiye gukora ibyo bize

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 1 March 2025 saa 06:40
Yasuwe :

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryigisha ubudozi no guhanga imideri ndetse no gutunganya imisatsi n’ubwiza, Hope Skills Academy, ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 38, ndetse 80% byabo batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bize, abandi bamenyereza bagenzi babo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Gashyantare 2025, aho abanyeshuri bagaragaje ibyo bize ndetse bakanerekana aho bageze bashyira mu bikorwa amasomo bize.

Umwe mu banyeshuri bize ndetse bahawe impamyabushobozi n’iri shuri, Mutegwareba Joana, yavuze ko yashinze ‘salon de coiffure’ nta bumenyi buhagije afite.

Ati “Abakozi barantenguhaga cyane, naza mu kazi nkababura, nkahamagara nti ‘muri he?’, bati ‘turaje nyuma y’iminota ingahe’, kandi nyuma y’iyo minota umukiriya yabaga yagiye. Ni bwo nagiye muri Hope Skills Academy.”

“Ubu serivise zose zo muri Salon ndazizi, n’iyo abakozi banjye badahari singira ikibazo. Yego sinabyikorera byose nkenera ubufasha, ariko iyo badahari simba mpangayitse cyane.”

Umuyobozi w’iri shuri rya Hope Skills Academy, Daniel Nshimiyimana, yavuze ko mbere abantu bumvaga imyuga ari iy’abantu batishoboye cyangwa se ababuze uko bagira, gusa iyo myumvire imaze guhinduka.

Ati “Igihe kinini abantu benshi bazaga kwiga imyuga bumvaga ari ukubura uko bagira cyangwa kubura aho bajya. Rimwe na rimwe ugasanga abafite n’ubushobozi bumva atari ibintu byabo, hari ibindi bajyamo, bakumva ko abantu badafite ubushobozi ari bo bagana amashuri y’imyuga.”

“Tubona imyumvire imaze kugenda ihinduka ku bufatanye n’inzego zitandukanye. Byagaragaye ko imyuga n’ubumenyingiro ari byo bitanga igisubizo mu gihe cyihuse, aho umuntu umaze kwiga ashobora kwihangira imirimo atabanje kujya gusaba akazi, ahubwo nawe ashobora guhita agatanga.”

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi ni bo bambere basoreje muri iri shuri, aho abazihawe biganjemo abagore n’abakobwa, kuko bangana na 34 mu banyeshuri 38 bahawe imyamyabushobozi.

Mu bijyanye n’ubudozi no guhanga imideri harangije abanyeshuri 14 barimo abahungu babiri gusa, naho mu bijyanye no gukora imisatsi n’ubwiza harangije abanyeshuri 24 barimo abahungu babiri gusa.

Hope Skills ni ishuri ryatangiye mu 2022, aho rifite amashami abiri arimo gukora ibijyanye n’ubudozi no guhanga imideri ndetse n’iryo gutunganya imisatsi n’ubwiza.

Iri shuri ryigisha imyuga mu gihe cy’amezi atandatu, ukabona impamyabushobozi ikwemerera kujya ku isoko ry’umurimo.

Iri shuri ritanga impamyabushobozi yemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, RTB (Rwanda TVET Board) ndetse rikoresha ingengabihe y’amasomo ryahawe n’icyo kigo.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi zemewe na Rwanda TVET Board
Abanyeshuri barangije bishimiye ko bagiye gushyira mu bikorwaibyo bize
Hope Skills Academy ni ishuri rifite ibikoresho nkenerwa mu guha abanyeshujri ubumenyi
Abakora ibijyanye n'ubudozi no guhanga imideri berekana ibikapu n'imyenda bakoze
Abiga gutunganya imisatsi n'ubwiza berekana uko bayitunganya
Ni ibirori byari byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umuyobozi wa Hope Skills Academy ashimira abanyeshuri barangije anabasaba kuzamenyereza bagenzi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .