Imyaka 30 igiye gushira uhereye igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyiriwe mu bikorwa mu buryo bweruye, igasiga abarenga miliyoni bishwe mu mezi atatu gusa.
Inzobere mu mateka, Prof. Vincent Duclert, Umufaransa wayoboye komisiyo yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasohoye igitabo gikubiyemo andi makuru ku bikorwa bya Mitterrand nk’uko Ikinyamakuru Le Point cyabigarutseho kuri uyu wa 11 Mutarama 2024.
Mu myaka irenga 20 ishize, Duclert yashyize imbaraga mu bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abanya-Arménie maze kuva mu 2016 atangira gukora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nibwo yamuhaye inshingano zo kuyobora komisiyo yacukumbuye inyandiko z’u Bufaransa zerekeye u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1990 kugeza mu 1994.
Raporo yavuye muri iryo cukumbura yamuritswe mu 2021, igaragaza uruhare ruremereye rw’u Bufaransa muri iyo Jenoside.
Mu gitabo gishya cya Vincent Duclert cyiswe “ikosa rikomeye rya Repubulika ya Gatanu”, agaragaza ko u Bufaransa bwari bufite politiki yihariye ku Rwanda kandi ko ikosa rikomeye Mittérrand yakoze ari ukwirengagiza nkana itegurwa ry’umugambi wa Jenoside, akabigiramo uruhare avuga ko leta yayiteguraga yari ifite impamvu yumvikana.
Uyu mutegetsi ngo yakomeje kwinangira umutima ndetse abumvaga neza uburemere bw’ibyakorwaga baratotezwa, abandi bigizwayo, igihugu cye gitangira urugamba rwo gusobanura impamvu yabyo mu bitangazamakuru.
Duclert yavuze ko Abafaransa bari mu Rwanda kuva mu 1962, bari bazi neza ko atari “u Busuwisi bwa Afurika” nk’uko rwabyitirirwaga ahubwo ko ari igihugu cyari mu biganza by’ubutegetsi bwabaswe n’ivangura, ruswa n’urugomo ariko ibyo bavuze bakimwa amatwi.
Imikoranire Ingabo z’u Bufaransa zari zifitanye n’iz’u Rwanda
Duclert avuga ko ubufatanye bw’izo ngabo bwigaragazaga mu buryo bwinshi ndetse ko bwongereye imbaraga mu 1990 na 1993 hoherezwa ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda.
Muri izo ngabo avugamo izari mu mutwe wari ushinzwe kurinda Abafaransa bari mu Rwanda n’umutwe wihariye wari ufite inshingano zo guha ingabo z’u Rwanda imyitozo yo kuzifasha guhangana n’iza APR zari mu ntambara yo kubohora igihugu.
U Bufaransa bwafatanyije n’u Rwanda mu kurwanya uwo rwitaga umwanzi warwo ku buryo abasirikare babarirwa hagati y’ibihumbi 10 na 30 bahawe imyitozo muri icyo gihe.
Uruhare rw’u Bufaransa kandi ntirushingiye ku gisirikare gusa ahubwo rugaragara no muri politiki yagombaga gufasha mu guhindura uko ibintu byakorwaga nk’uko umwanditsi akomeza abivuga.
Hari aho agira ati “Mbere y’itariki ya 6 Mata Jenoside itangira, hakorwaga imyiteguro yayo. U Bufaransa bwashobora kugira icyo bukora. Igikomeye cyane ni uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa mu gihe Abafaransa bari benshi mu gihugu.”
“U Bufaransa bwari bufite ubushobozi bwo guhagarika ibikorwa bya Habyarima ariko ntibwabikoze. Uruhare na none rugaragarira mu kutemera Jenoside n’uruhare rwabwo. Mu mbwirwaruhame yavugiye mu Mujyi wa Biarritz, Mittérrand yasobanuye ko mu 1994, nta ruhare u Bufaransa bwagize kuko abaturage bakemuye ibibazo byabo bakoresheje imipanga.”
Ibyo ngo bigaragaza ko yafashe uruhande rwo guhakana Jenoside ahubwo igahabwa akabyiniriro k’ubwicanyi bwashyamiranyije amoko hatitawe ku bo bwahitanye n’ababugizemo uruhare.
U Bufaransa bwafashe FPR nk’umwanzi
Muri iki gitabo Duclert akomeza avuga ko u Bufaransa bwakomeje kwima amatwi impuruza zose zatangwaga ubwo ingabo za APR zari zitangiye urugamba rwo guhagarika Jenoside ahubwo bukomeza kuzifata nk’umwanzi w’ubutegetsi bwa Mittérrand.
Icyari gihangayikishije u Bufaransa si uguhagarika Jenoside nubwo yagaragaraga kandi yaremejwe uhereye ku wa 16 Gicurasi na Alain Juppé, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Akomeza agira ati “Opération Amaryllis kimwe na Opération Turquoise ntizari zigambiriye guhagarika Jenoside. Ibyo bitera urujijo. Opération Turquoise yabaye uburyo bwo kwitambika ingabo za FPR ngo zidakomeza ibitero byazo, byatumye benshi bibaza niba yari igamije ibikorwa by’ubumuntu.”
Ngo cyabaye igihe cyo kwitambika no gutanga amategeko avuguruzanya by’umwihariko mu gace ka Bisesero ahari hahungiye ibihumbi by’Abatutsi.
Ku ruhande rumwe hari ababonaga Bisesero nk’agasozi k’ubuhungiro ku bihumbi by’abarokotse Jenoside bo mu gace ka Kibuye, abandi bakahafata nk’ahantu Abatutsi bashyigikiye FPR bahungiye, bakaba bagomba kurwanywa hakoreshejwe ingufu za gisirikare.
Muri Kamena 2021, Komisiyo Duclert yasuye Ibuka n’indi miryango ireberera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe Prof. Vincent Duclert yavuze ko hari mu rwego rwo kuyishyikiriza kopi ya raporo ibumbiye hamwe akazi yakoze kagaragaje ukuri n’uruhare rukomeye rw’u Bufaransa mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati "Twaje no kubabwira ko ubushakashatsi buzakomeza.Ni byo akazi kacu kararangiye ariko ubushakashatsi bugomba gukomeza. Ukuri kuzakomeza gukorwaho ubushakashatsi nubwo imirimo yacu irangiye kuko twagaragaje ibigomba gukorwa, dushyiraho urufatiro rukomeye twifashishije ububiko bwacu, iyi raporo ni kimwe mu byo ukuri gushingiyeho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!