Mu kiganiro Ndayishimiye yagiranye na BBC Gahuzamiryango muri Nyakanga 2026, yavuze ko u Burundi bugitegereje ibyo byumvikanye n’u Rwanda, abajijwe ibyo ari byo, asubiza ko ari ukohereza i Bujumbura aba bantu.
Ati “Nk’ubu n’iyo duhuye, ikibazo mbaza ni kimwe, mvuga nti ‘N’ubu ndacyarindiriye ko mushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye. Ko mutabishyira mu bikorwa rero? Ngira ngo mufite iyindi ntumbero’.”
Kuri uyu wa 24 Kanama, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abanyamakuru, yasobanuye ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi kubwoherereza aba bantu.
Ati “Reka bisobanuke, ni hehe ibyo byabereye kandi ni ryari byabaye?”
Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo Ndayishimiye yavuze bidasobanutse kuko atigeze avuga igihe u Rwanda rwemereye u Burundi kohereza aba bantu n’aho ibyo biganiro byabereye.
Ati “Sinzi uko nabisubiza kubera ko nta sezerano twatanze tutubahirije. Ntaryo twahaye Perezida w’u Burundi, nta n’undi twarihaye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ubwo Ndayishimiye yaba yararose mu ijoro rimwe, agatekereza ko ibyo yarose byabaye.
Ati “Ariko wasanga hari ijoro yabirose, agatekereza ko byabaye.”
Perezida Kagame yavuze ko Ndayishimiye ari we wabeshye, mu gihe hari amakuru yavugaga ko u Burundi bukorana n’umutwe wa FDLR na FLN ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yasobanuye ko mu 2023 ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, inzego z’iperereza z’u Rwanda zabimenye, ahamagara Ndayishimiye, amubajije iby’ayo makuru ayahakana yivuye inyuma.
Perezida Kagame yabwiye Ndayishimiye ko yizeye amagambo ye kabone n’ubwo yari yahawe amakuru yizewe n’iperereza ariko ko nyuma y’iminsi mike ibimenyetso byatamaje Perezida w’u Burundi kuko abasirikare b’Abarundi batangiye gufatwa mpiri na AFC/M23.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!