00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari icyegera cya Kabila yahishuye uko bahaye ubutegetsi Tshisekedi atatsinze

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 8 June 2023 saa 06:24
Yasuwe :

Jean Mbuyu Luyongola wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Joseph Kabila mu bijyanye n’umutekano, yahishuye ko Tshisekedi atigeze atsinda amatora ya Perezida mu 2018, ahubwo ngo habayeho kubyumvikanaho n’uruhande rwa Kabila.

Luyongola yabitangaje muri iyi minsi, aho amashusho amugaragaza imbere y’abantu bikekwa ko ari abanyamakuru asobanura uko byagenze ngo Tshisekedi agere ku butegetsi.

Ibyavuye mu matora ya Perezida mu 2018, bigaragaza ko Tshisekedi ari waje ku mwanya wa mbere, agakurikirwa na Martin Fayulu wahabwaga amahirwe menshi mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Emmanuel Ramazani Shadary wari watanzwe n’ishyaka rya Kabila.

Luyongola yahishuye ko Tshisekedi atari yatsinze amatora, ahubwo ngo habayeho kumvikana n’uruhande rwa Kabila.

Ati “Noherejwe kujya kuganira na Fayulu, arampakanira ambwira ko ntabyo kumvikana, ati ‘ningera ku butegetsi nzabashyira muri gereza’. Twahise tujya kureba rero Félix, ni uko ubutegetsi bwe bwaje.”

Ibyavuzwe na Luyongola bije bikurikira ibyo Perezida Emmanuel Macron yavuze mu ruzinduko aherukamo i Kinshasa muri Werurwe uyu mwaka.

Icyo gihe Macron yasubizaga Tshisekedi wagaragaje ko atishimiye amagambo uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian yigeze kuvuga, ashimangira ko amatora yashyize Tshisekedi ku butegetsi yabayemo uburiganya.

Mu kwisobanura Macron yagize ati “Nyakubahwa Perezida, ibyo bintu tuzi aho bituruka, tuzi uburyo amatora yakozwemo.”

Kiliziya Gatolika muri Congo ubwo amatora ya Perezida yarangiraga mu 2018, yatangaje ko ifite ibihamya by’uko Tshisekedi atari we watsinze icyakora yarushijwe imbaraga n’ubutegetsi bwa Kabila bwari bukomeye kuri Tshisekedi.

Ibijyanye n’uko Tshisekedi atatsinze amatora byatangiye kwiyongera ubwo Tshisekedi yashwanaga n’impuzamashyaka FCC ya Kabila akanasesa Guverinoma bari bahuriyemo, bikarangira Tshisekedi ashinze irindi huriro yise Union sacrée.

Mu gihe manda ya Tshisekedi ibura amezi atandatu ngo irangire, ntabwo Kabila n’ishyaka rye baragaragaza uruhande bahagazemo icyakora mu ntangiriro z’iki cyumweru byavuzwe ko Kabila amaze iminsi yohereza intumwa mu bihugu bitandukanye, agaragaza ko atewe impungenge n’imitegurira y’amatora.

Ni mu gihe ku rundi ruhande ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kwikiza benshi mu bo batavuga rumwe nabwo, bashinjwa ibyaha bimeze kimwe byo gukorana n’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23.

Jean Mbuyu Luyongola yavuze ko Tshisekedi atigeze atsinda amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages