Inkuru zitandukanye z’itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo mu karere zemeza ko mu burasirazuba bwa Congo hakorera abacanshuro baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abo mu Burayi bw’Iburasirazuba no muri Colombia, igihugu kizwiho kohereza abahoze mu gisirikare mu ntambara zo mu bindi bihugu.
Aba bacanshuro bakorana n’ingabo za RDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. U Rwanda rwatangaje kenshi ko uku gukorana kwa Leta ya Congo n’iyi mitwe ari ikibazo gikomeye kibangamira umutekano warwo n’uw’akarere muri rusange.
Ikoreshwa ry’abacanshuro rinyuranyije n’amasezerano n’imyanzuro yafatiwe i Luanda, i Nairobi, Washington na Doha no mu zindi gahunda z’akarere zigamije guhosha intambara binyuze mu biganiro no gusenya burundu imitwe yitwaje intwaro. Tshisekedi akomeje gushyira ingufu mu gisirikare no mu bacanshuro aho gushyira imbere ibiganiro bya politiki n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo.
Hari amakuru yemeza ko aba bacanshuro bagize uruhare mu kubangamira ibikorwa by’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), birimo guhagarika no gutera ubwoba abasirikare b’akarere bari baragiye kugarura amahoro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi byerekana ubushake buke bwa Leta ya Kinshasa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’akarere.
Amateka agaragaza ko nta gihugu na kimwe cyigeze kigarura amahoro gikoresheje abacanshuro. Ahubwo, aho bageze hose basize basahuye umutungo kamere, barenga ku burenganzira bwa muntu, banasiga ibihugu mu kavuyo kurushaho.
Kuba Leta ya RDC yarahisemo kongera abacanshuro, barimo n’abavuye muri Colombia, ni ikimenyetso cy’uko yananiwe kubaka igisirikare cy’igihugu gikora kinyamwuga kandi cyizerwa n’abaturage.
Iki cyemezo cya Tshisekedi ntikibangamira RDC yonyine, ahubwo giteza icyuho gikomeye ku mutekano w’akarere kose, cyane cyane ku Rwanda, u Burundi na Uganda.
Uretse no gutiza umurindi imitwe yitwaje intwaro, bituma n’urwango rushingiye ku moko rukomeza gukwirakwizwa, bikaba byashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane cyane cyane abahigwa bukware muri iki gihugu b’Abatutsi batari mu gice kigenzurwa na AFC/M23.
Umuryango mpuzamahanga ukomeje kunengwa guceceka ku ikoreshwa ry’abacanshuro, gukorana na FDLR no gutesha agaciro inzira z’amahoro bikorwa na Leta ya Kinshasa. Iyi myitwarire igira uruhare mu gukomeza ikibazo aho kugishakira umuti urambye.
Igihe kirageze ngo akarere n’umuryango mpuzamahanga byamagane byeruye ikoreshwa ry’abacanshuro muri RDC, bihatire Leta ya Kinshasa gusubira mu nzira y’ibiganiro, gusenya imitwe y’iterabwoba no kubaha imyanzuro yafatiwe hamwe.
Bitabaye ibyo, Kivu y’Amajyepfo n’akarere kose bishobora gukomeza kuba isibaniro ry’intambara zidashira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!