RPA yatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, iyobowe na Gen Maj Fred Gisa Rwigema wari mu basirikare bakuru ba Uganda, bifatanyije na Yoweri Kaguta Museveni mu gukuraho ubutegetsi bwa Milton Obote.
Onyango ni umwe mu banyamakuru bakurikiye uru rugamba kuva rutangira kugeza rurangiye, ndetse ahamya ko kubona amakuru yarwo byamworoheye kuko bamwe mu basirikare barutangije bari baziranye.
Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Onyango yasobanuye ko kimwe mu byatumye yizera ko RPA itashoboraga gutsindwa uru rugamba ari uko yabonye abarwanyi bayo babasha kuzamuka ikirunga cya Muhabura mu Rugano, ibyashimangiraga imbaraga no kwihangana bari bafite.
Yagize ati “Kuba baruriye imisozi miremire, uko mbyumva, iyo baza kumanuka, nta wari kubahagarika. Kubera ko, urabizi ko Muhabura ari ndende cyane, kuyibasha byasabaga kuba ufite imbaraga z’umubiri.”
Onyango yasobanuye ko icyemezo cyo gushyira abarwanyi ba RPA kuri Muhabura cyarimo ubuhanga, ati “Ubuyobozi bwa RPA, Perezida Kagame n’abandi bazanye iki gitekerezo, cyari gihambaye kandi kirimo n’ubwenge. Kuba mu misozi, bakitorezayo, bagakorerayo ibintu byose, naratekerezaga nti ‘Nibabona umubare uhagije, bakamanuka, nta we uzabahagarika’.”
Uyu munyamakuru w’imyaka 67 y’amavuko yasobanuye ko urugamba rwa RPA rwari rutandukanye n’izindi zose zabayeho kubera ko rwo rwari rugamije gucyura impunzi z’Abanyarwanda zari zarahejwe mu Rwanda, bityo ko iyi iri mu mpamvu zatumye Perezida Kagame n’abandi barurwanye bakomera ku muheto.
Kuri Perezida Kagame, nta kidashoboka
Nk’umuntu wamenye Perezida Kagame muri ibyo bihe, Onyango yabajijwe uko yamubonaga, asubiza ko Umukuru w’Igihugu adatandukanye cyane n’uko yari ameze mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubwo yasimburaga Rwigema wishwe nyuma y’umunsi umwe rutangiye.
Yagize ati “Yari ajya kumera nk’uko ameze uyu munsi. Yari muto kurusha ubu ariko akaba umuntu ureba kure. Ntabwo yihutiraga guca urubanza, ariko yari akarishye. Iyo wari guhura na we, icya mbere cyari kukuza mu bitekerezo ni ‘Ni gute ayobora?’ Kubera ko ntiyabitangazaga kubera imico ye. Jonas Savimbi we urabizi ko yabagaho nk’Umwami nubwo yari umuyobozi w’inyeshyamba.”
Onyango yasobanuye ko umuntu mushya atashoboraga kumenya ko Perezida Kagame ari we wayoboraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, ati “Washoboraga kuba uri umushyitsi, waza, bakaguha urutonde kugira ngo ukeke [umuyobozi], ntabwo ari we wari guhitamo.”
Uyu munyamakuru yagaragaje ko kuri Perezida Kagame, nta kidashoboka. Yatanze urugero ku nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Umukuru w’Igihugu ari bwo yagize igitekerezo cyo kubyaza umusaruro ‘Gas Methane’ mu Kiyaga cya Kivu, ibyo bamwe bumvaga ko bitazashoboka.
Ati “Aracyari wa wundi kuko igitekerezo cy’uko ibintu bidashoboka ntikibaho. Ntabwo ntekereza ko Perezida Kagame yigeze acibwa intege n’igitekerezo cy’uko ibintu bidashoboka. Ntabwo yari gutsinda iyo acika intege. Ndaguha urugero. Nyuma gato y’urugamba, bazanye igitekerezo cya Methane. Ibintu byinshi ntibyagendaga neza.”
“Hari ubwo mwavuganaga, ukamubaza impamvu adahagarika ibya Methane. Urabizi, byari byaremejwe ko bigoye. Hariho gucika intege cyane ariko ntiyacitse intege. Iyo unyuze muri Kivu ubu, ubona inganda enye za Methane. Usubije amaso inyuma, ukajya mu mwaka wa 2000, hari uwari kubyihorera.”
Onyango yagaragaje ko kureba kure kwa Perezida Kagame ari umwihariko ukomeye we ugereranyije n’abandi bayobozi, kuko bo baba batumva ko ibihura n’inzitizi nyinshi nk’umushinga wa Gas Methane mu Kiyaga cya Kivu byashoboka.
Urugwiro rwa Rwigema
Uyu munyamakuru yasobanuye ko yigeze kubona Rwigema ku nyubako ya ‘Diamond Bank’ mu mujyi wa Kampala, ubwo uyu musirikare yari agiye mu iguriro ry’ibitabo. Icyo gihe, yasohotse mu modoka, yambaye imyambaro ya gisivile, asuhuza abaturage bose bari aho.
Ati “Yari atwaye VW ya Golf. Ubwo yaparitse Golf, asohoka yambaye ikoboyi, ishati ndetse na sandali. Yari agiye ku iguriro ry’ibitabo, turasakuza tuti ‘Fred!’ Yaraje, aradusuhuza, asuhuza abantu ku muhanda. Yari wenyine, nta barinzi.”
Yasobanuye ko Rwigema yari umuntu ugira urugwiro, wiyoroshya, kandi ngo kumumenya ntibyasabaga kumarana na we igihe kinini kuko n’iyo yabaga ari kure, washoboraga kubimubonaho.
Ati “Yari afite umuco wo koroshya ibintu. Yari umuntu utashoboraga gutekereza ko ari umusirikare. Biba bigoye ko abantu babaye mu ndaki cyangwa se babaye abasirikare guhisha ko ari abasirikare.”
RPA Inkotanyi yabohoye u Rwanda muri Nyakanga 1994, Perezida Kagame atangira kuruyobora mu 2000. Mu myaka 30 ishize, iki gihugu cyasaga n’icyasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi cyagize umuvuduko udasanzwe mu iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!